USA: Umuhanzi nyarwanda City Taycoon yashyize hanze indirimbo nshya ‘Real Love’ yakozwe na Element

Nyuma y’ amashusho y’indirimbo ‘Baby Girl’, muri iyi weekend ya St. Valentin umuhanzi City Taycoon yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Real Love’ mu rwego rwo gusatira inzozi ze zo kuzamura ibendera ry’u Rwanda ku ruhando rw’umuziki mpuzamahanga.

Nyiri ‘Baby Girl’ wakunze gukorere ibikorwa bye bya muzika I mahanga ndetse akabikora mu ndimi z’amahanga nk’Icyongereza n’Ikigande, yemeza ko yari afitiye umwenda abakunzi ba muzka nyarwanda.

Aganira na #IsiyaMuzika, yagize ati: “Real Love siyo ndirimbo ya mbere nkoze ariko niyo navuga ko ingaragaza ikanantera ishema nk’umunyarwanda. Yakozwe na producer Element w’umunyarwanda, kandi ndifuza ko aho izagera hose yahagera nk’igihangano nyarwanda.”

Yves Jean Ntwari AKA City Taycoon ni umusore wavukiye anakurira kuri Cimerwa mu murenge wa Muganza, mu karere ka Rusizi.

Uretse iyi ndirimbo nshyashya ‘Real Love’, City Taycoon afite izindi ndirimbo nka ‘Baby Girl’ Cover ya ‘Party after party’ yise “Money after Money’ na Tebatusobola zakorewe muri US America.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250785383202.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *