Umukino wa nyuma wa Nyamasheke Youth Week Champion: Umurenge wa Ruharambuga wahize guhagarika Mahembe imaze kwigarurira akarere

Kuwa 01 Nzeri 2019 I Nyamasheke ku kibuga cyo mu Mataba hazabera umukino wa nyuma w’irushanwa rya Nyamasheke Youth Week aho ikipe y’umurenge wa Ruharambuga izakina na Mahembe imaze kuba ubukombe mu mirenge 15 igize aka karere ariko kuri iyi nshuro Ruharambugaya yabonye umutoza mushya yarahiriye gutwa iki gikombe.

Ikipe ya Ruharambuga nyuma yo kubona umutoza mushya witwa Boston yarakoze amateka yo kugera ku mukino wanyuma w’akarere ka Nyamasheke   bwa mbere mu mateka mu imarushanywa iryo ari ryo ryose.

Boston usanzwe uzwi mu gutunganya umuziki, yigaragje mu mikino y’Umurenge Kagame Cup y’uyu mwaka ubwo yafashaga umurenge wa Bushekeri kugera ku mukino wa nyuma ku rwego rw’akarere n’ubwo yaje gutsindwa n’iyi Mahembe bagiye kongera guhura.

Boston kandi ni umwe bantu bane bshinze ikipe y’abakobwa batarengeje imyaka 17 ibaizwa mu muregne wa Kagano aho inaheruka gukina imkino ya nyuma ya Ferwafa  y’abana yabereye I Huye. Muri iyi kipe, havuyemo abana batatu bajyiye mu mwiherero wo gutoranya abazakinira ikipe y’igihugu wabere I Rubavu.

Ibyo byose ni bimwe mu byatumye aza guhabwa umwanya mu ikipe y’umurenge wa Ruharambuga ari nowo avukamo. Ruharambuga yageze kuri uyu mukino wa nyuma ikoze ibitangaza byo gusezerere Bushekeri iyitsinze 3-0 mu mukino wo kwishyura mu gihe umukino ubanza Bushekeri yari ya tsinze Ruharambuga 2-0.

Image may contain: 9 people, including Majyambere Fidele, people standing and outdoor

Ikipe ya Mahambe yerekanye ko isumba izindi muri aka karere

Tuganira n’umutoza Boston yadutangarije ko abakinnyi bameze neza kandi ubuyobozi bw’umurenge bubashyigikiye ndetse n’abaturage biteguye kuzabaherekeza ku mukino wa nyuma uzabera mu murenge wa Kagano.

Yatubwiye ko azi neza iby’uko Mahembe ikomeye muri akakarere ka Nyamasheke kuko ifite agahigo ko gutwara ibikombe byose by’Umurenge Kagame Cup kuva 2015 kugeza ubu muri 2019 aho yatsinze Bushekeri.

Umukino wanyuma akazaba kuwa 01 Nzeri 2019 I Nyamasheke mu murenge wa Kagano ku kibuga cy’Akarere ahazwi nko mu Mataba guhera saa  14:00.

Ku yandi makuru, dukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube ni Isi ya Muzika, Twitter na Instagram ni ISI Updates.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250785383202

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *