Umukinnyi mushya wa Espoir FC aramara ukwezi adakorana n’abandi imyitozo kubera imvune

Nyuma yo gusigarana abakinnyi 25 mu barenga 40 bari baje mu igeregezwa, ikipe ya Espoir FC irigukora imyitozo kabiri ku munsi ariko uwitwa Irakoze Dieudonne bakuye mu gihugu cy’u Burundi yagize invune izatuma amara ukwezi akora imyitozo yoroheje kandi wenyine.

Uyu mugabo Irakoze Dieudonne yasinye mu ikipe ya Espoir FC muri uyu mwaka wa 2020 asinyishijwe n’umutoza mushya Gatera Moussa. Yasinye avuye mu gihugu cy’u Burundi mu ikipe ya Athletico Olympic FC 

Dieudonne  yavunikiye mu myitozo akigera muri Espoir FC. Amakuru dukesha abo muri iyi kipe ni uko iyi mvuye izatuma uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yugarira azamara ukwezi akora imyitozo idakomeye wenyine. Kuri ubu asigaje ibyumweru bitatu.

Nyuma yo gusigarana abakinnyi 25 gusa, umutoza Gatera arigukoresha abakinnyi ba Espoir FC imyitozo inshuro ebyiri ku munsi: mu gitondo saa 08:00-10:00 no ku mugoroba kuva saa 16:00.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250785383202.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *