Umujinya ni mwinshi kuri Zidane kubera igitutu cy’intsinzwi – Kwirukanwa muri Real Madrid

Nyuma yo kotswa igitutu n’itangazamakrur n’abafaana kubera umusaruro udasamaje,
umutoza wa Real Madrid Zinedine Zidane yagaragaje umujinya mu kiganiro yaraye
agiranye n’itangazamakuru.

Kuri ubu, ikipe ya Real Madrid ihagaze ku mwanya wa gatatu muri La Liga. N’ubwo Atletico
Madrid ya mbere igifite ikirarane, irusha iki kigugu amanita 10 yose.

Ibi byashyize umufaransa Zidane ku gitutu gikomeye kidasigana n’ibihuha byo kwirukanwa
muri iyi kipe yakiniye, akayitoreza abakiri bato ndetse ubu akaba ayitoza ku nshuro ya kabiri.

Mu kiganiro yaraye agiranye n’itangazamakuru ejo kuwa 05 Gashyantare, Zidane yagize ati:
“Muransetsa iyo mumbaza niba ntabangamiwe. Ntabwo nkwiye gufatwa gutya. Twatwawe
shampiyona iheruka, nkwiye kubahwa.”

“Muduhe igihe, dukeneye kuzahindura byinshi umwaka utaha. Wagira ngo duheruka
kwitwana neza nko mu myaka 10 ishize… Mujye mwubahira abantu ibyo bakoze. Ese ubundi
kuki mutambwira amaso ku maso ko mutanshaka ahubwo mukabivugira hirya iyo?”

Uyo mugabo wari ufite uburakari yakomeye kugaya ndetse no kwereka abanyamakuru ko
barengera mu kumwubahuka.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250785383202.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *