Umuhanzikazi Genius yatangiranye intirimbo ‘One Day’ muri Hidden Music

Mu gihe kubona abakobwa muri muzika ya Kinyaga byari bimaze iminsi ari ikibazo, ubu noneho hari icyizero ko  iki kibazo kirigukemuka kandi mu buryo burambye kuko abahanzikazi barikwigaragaza kandi bafite abashinzwe gukora no gukurikirana ibikobwa byabo bya muzika bamenyerewe nka managers.

Nyuma y’uko byari ibimaze iminsi binugwanugwa ko hari umuhanzikazi ugomba kwigaragaza, byarangiye amenyekana. Ni Genius, umukobwa wari usanzwe uba mu muziki ariko atabikora kinyamwuga.

Kuri ubu yamaze kubona abamufasha gutunganya ibihangano, banabimumenyekanishiriza, bakanakurikirana inyungu ze (management). Ni inzu ikora umuziki ya Hidden Music. Iyi nzu ya Iramuremye Jacques, ikora ibijyanye no gucuruza umuziki mu buryo butandukanye bakaba banafite studio itunganyirizwamo umuziki yitwa Hidden record.

Amakuru agera ku Isi.rw ni uko uyu mukobwa w’I Kamembe yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri iyi Hidden Music. Bimwe mu bikubiye muri ayo Masezerano ni uko muri itwo gihe, Genius agomba kuba yararangije umushinga wa Album.

Indirimbo ya mbere ya Genius nk’umuhanzikazi ubarizwa muri Hidden Music, ni ‘One Day’ yashyizwe hanze kuwa 25 Nzeri 2019. Ni indirimbo iri mu njyana ya RNB yakozwe na Boston Pro binyuze mu Isi ya Muzika, Label isanzwe ifasha abakobwa ari naho uyu mukobwa yari yabanje kunyura ngo ageragezwe.

Impogazi Menelesy AKA Genius uvuka mu karere ka Rusizi, yiyongereye ku muraperikazi Peace Thaidi nawe wo muri aka karere ka Rusizi ariko we ubarizwa mu Isi ya Muzika. Byitezwe ko mu kwezi k’ Ugushyingo 2019 hazagaragazwa undi mukobwa uririmba mu njyana ya gakondo.

Ku yandi makuru, dukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube ni Isi ya Muzika, Twitter na Instagram ni ISI Updates.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250785383202

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *