Umuhanzi Malizuku yishimiye umusaruro arikubona ku ndirimbo ye ya mbere muri Dossy, ‘Special’

Umuhanzi ukora injyana ya Afrobeat Malizuku uherutse gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yakoze nyuma yo kwinjira muri Dossy, yatangaje ko yishimiye uko abantu bayakiriye ndetse ngo yiteguye gusubiza ibyifuzo byabamusaba kuyikorera amashusho.

Indirimbo ya nshya ya Malizuku yayise ‘Special’ ni indirimbo y’ukundundo ariko inabyintse. Iri mu njyana na Afrobeat.

Aganira na Isi.rw kuri uyu wa 19 Werurwe, nyiri ‘Special’ yagize ati: “N’ubwo turi mu bihe bidasanzwe ariko abantu bishimiye indirimbo yanjye nshya. Biranumvikana kuko nahinduye imikorere. Indirimbo yakorewe I Kigali muri studio yo ku rwego rwiza ugereranyije n’ibyo nakoraga ntarajya muri Dossy.”

Malizuku kandi yanatubwiye ko ari muri gahunda yo gutunganya amashusho y’iyi ndirimbo nk’uko amaze kubisabwa n’abatari bacye.

Umuhanzi Malizuku ni umwe mu banyempano bo mu karere ka Rusizu. Mbere yo gusinya muri Dossy promoter ltd company yari asanzwe afite indirimbo nka Kinyaga, Akamadoko, Ijambo na Kazi ni Kazi.

Yumve yose hasi aha:

 

Ku yandi makuru, dukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube ni ISI Online TV, Twitter na Instagram ni ISI Updates.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250725669843

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *