Uganda: The Eagle Music bakomoka ku Nkombo bashyize hanzi audio nshya banatangira video ya ‘No Money’

Abasore babiri b’abanyarwanda bakomoka ku kirwa ca Nkombo mu karere ka Rusizi bamaze iminsi bakorera umuziki mu gihugu cya Uganda bamaze gushyira hanze indirimbo nshya ya audio yitwa Come Closer bahita banatangira umushinga  wo gutunganya amashusho ya ‘No Money’ bakanye n’mugandekazi Lizzarenda.

Adilli Shizzo na Musa Evidence ni abasore babiri batangiriye itsinda rya The Eagle Music ku kirwa cya Nkombo kibrizwa mu kiyaga cya Kivu, ahagana mu karere ka Rusizi. Kuri ubu bakorere umuziki wabo mu gihugu cya Uganda.

Mu minsi yashize bashyize hanze indirimbo ya bo ya mbere bakoreye muri Uganda. Bayise ‘No Money’, bayikoranye n’umugandekazi witwa Lizzarenda.

Muri iki cyumweru baje kongera gushyira hanze indirimbo nshya ariko noneho bakoze bonyine. Ni indirimbo bise ‘Come Closer’, yakozwe na producer Dr Glory.

Nyuma yo gushyira ‘Come Closer’ hanze, aba basore bo ku Nkombo batangiye umushinga wo gukora amashusho ya No Money ft Lizzarenda.

Kanda muri iyo link iri hasi wumve The Eagle Music No Money Ft Lezzarenda. Ku yandi makuru, dukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube ni Isi ya Muzika, Twitter na Instagram ni ISI Updates.

Kanda hano wumve indirimbo

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250785383202

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *