“Turi Kimwe” indirimbo Maisha Shakuri yahurijemo Real Saints na Peace Thaidi

Hamwe n’Isi ya Muzika, umuraperi Maisha Shakur yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Turi Kimwe’ yaririmbwemo n’uyu muraperi afatanyije n’itsinda rya Real Siants hamwe n’umuraperikazi Peace Thaidi.

Iyi ndirimbo imara iminota itatu n’amasegonda makumyabiri yakozwe mu mwaka ushize wa 2019 ikorewe mu mujyi wa Kigali, mu Ingenzi Record.

Maiisha Shakuru asanzwe amenyereweho gukora injyana ya #dancehall. Mu muziki we, nyiri ‘Unama’ akunda guhuriza hamwe abahanzi batandukanye bahakora indirimbo ya rusanze. Izaherukaga zanakunzwe ni nka ‘Don’t Die Young’ hamwe na ‘Unama’.

Maisha wo mu murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi yabaye uwa kabiri muri Kinyaga Awards iheruka. Muri iri rushanwa, Peace Thaidi we yabaye uwa kane nyuma y’uko yari amaze gutorwa na Kivu Awards 2019 Best Female of The Year.

Itsinda rya Real Siant rigizwe n’abasore babiri bakorera umuziki mu mujyi wa Kigali ariko bakaba bakomoka I Rusizi mu kibaya cya Bugarama.

Ku yandi makuru, dukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube, Twitter na Instagram ni ISI Updates.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250725669843

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *