Sugira Ernest yavuze kuri Noella wamusabye kumutera inda, Captain we ati: “Umwana ni umugisha”

Nyuma y’uko Sugira Ernest yafashije  Amavubi kugera muri 1/4 cya CHAN 2020 atsinda Togo igitego cya 3, abanyarwanda basazwe n’amarangamutima bityo murumuna wa Liza Kamikazi witwa Noëlla Izere anyarukira kuri Twitter abwira Sugira ati: “Basi uzantere inda”. Kuri ubu Sugira yagize icyo avuga kuri ubu busabe.

Sugira Ernest rutahizamu w’Amavubi watsinze igitego cta 3 cyahesheje ikipe y’igihugu itike ya 1/4 cya CHAN 2020, yabajijwe icyo avuga ku mukobwa wamusabye ko yamutera inda mu kwishimira intsinzi yahesheje u Rwanda, maze atangaza ko icyo kibazo adashobora kugisusubiza. Ubwo ikiganiro cyari gikomeje, Kapiteni wa Rayon Sports, Rugwiro Hervé, yumvikanye arimo kubwira Sugira ati “Umwana ni umugisha”.

Sugira Ernest yakomeje kugaragaza gushidikanya kwinshi aho yaneruye akavuga ko ibintu byo ku mbuga nkoranyambaga bigoye kubiha agaciro bitewe n’uko hari abiyitirira izo mbuga bakandika ibyo bashaka. Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, baganiraga kuri shene ya You Tube ya Rayon Sport yitwa Rayon Sports Tv, yongeye kumubaza ati “Uramumwimye?”, Sugira asubiza ati:

Oya, nta kintu ntangaje, mpisemo kwifata. Biriya ni ibyo ku mbuga nkoranyambaga ntabwo wabiha agaciro cyane, ngo ugire ikintu ubivugaho, ushobora gusanga ari undi wamwiyitiriye, akiyitirira ririya zina.

Sugira yabwiwe ko uyu mukobwa Noella abyiyemerera (ko nta muntu wamwiyitiriye ku mbuga nkoranyambaga), nuko Sugira ati “Ubwo butumwa ntabwo nabubonye. Ubwo hari impamvu yabyanditse, ntabwo muzi amaso ku maso, ndakeka na we atarambona. Simbizi (yavugaga ko atabizi niba bazabonana).

Izere Noella, aherutse gutangariza InyaRwanda dukesha iyi nkuru ko kwemerera umwana Sugira Ernest yabitewe n’amarangamutima kuko yarikiniraga.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250785383202.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *