St Valentin: Yego Center Rusizi bazizihiriza uyu munsi mu marushanwa yo kumurika impano banatore Miss

Mu rwego rwo kurushaho gusuusurutsa urubyiruko rugana ikigo cy’urubyiruko cy’akarere ka Rusizi, hateguwe ibirori byo kumurika impano zitandukanye kugera no ku gutora Nyampinga mu banyeshuri biga imyuga kuri iki kigo aho ibi birori byahujwe n’umunzi w’abakundana.

Muri aya marushanwa, umuntu wese w’urubyiruko ubishaka yemerewe kwiyandikisha mu mpano zitandukanye zirimo nko kuririmba, kubyina, gukina ikinamico, gusetsa n’izindi nk’izo. Kwitabira aya marushanwa ntibisaba ko uba usanzwe ufite ibihanga kandi aho wabauturuka hose mu gihu ntawuhejwe.

Icyiciro kirimo umuhezo ni icya Nyampinga aho mu bazatorwa bagomba kuba ari abanyeshuri biga imyuga itandukanye muri iki kigo cya Yego Center Rusizi.  

Kwiyandikinsha muri aya marushanwa bizatangira Kuwakabiri wo  kuwa 11 Gashyantare 2020 birangire kuwa 13 Gashyantare mu gihe amarushanwa nyirizina azaba kuwa 12 Gashyantare kuhera saa 12:00 kuri iki kigo cy’urubyiruko.

Ku yandi makuru, dukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube ni ISI Online TV, Twitter na Instagram ni ISI Updates.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250785383202.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *