Shine Boys bavuze impamvu bakoranye indirimbo ‘Ntibiteye isoni’ na Ely Chris

Muri ibi bihe by’impagarara byatewe n’icyorezo cya Covid 19, abahanzi bagenze gahoro mu gushyira hanze ibihangano ariko ngo babonye umwanya uhagije wo gukora byinshi ku buryo muri iyi minsi batangiye kujya babishyira hanze aho nka Shine Boys bagiye kumurika indirimbo yitwa ‘Ntibiteye Isoni’ bakoranye na Ely Chris.

Indirimbo ‘Ntibiteye Isoni’ y’itsinda Shine Boys yakorewe muri Boston Record, igirwamo uruhare n’umuhanzi akaba na producer Ely Chris. Uruhare rwa Chris ntirwagarukiye mu kuyitunganya gusa ahubwo rwageze no mu kuyiririmbamo.

Ubwo twabasangaga kuri studio bamaze gufata amajwi y’iyi ndirimbo, abasore bo muri Shine Boys batubwiye ko bahisemo gukorana na Ely Chris mu rwego rwo kugira ngo abafashe kugira aho bagera cyane ko ngo hari byinshi abarusha mu burambe, ubuhanga ndetse no kumenyekana.

Emmy Shine yagize ati: “Ely Chris ari ku rwego ruri hejuru y’urwacu kandi twifuza kurugeraho natwe. Gukorana nawe ni imwe mu ntambwe zo kugera aho ageze.”

Theo Shine na we yunze mu rya mugenzi we avuga ko bafite gahunda ndende yo gukorana n’abahanzi bafite ibyo babarusha. Ikindi Theo Shine yatangaje ni uko nyuma y’ibi bihe by’impagaraga bazahita bashyira imbere gahunda zo gutaramira abakunzi ba muzika.

Uretse “Ntibiteye Isoni” bagiye gushyira hanze, aba basore babiri bo mu murenge wa Nyabitekeri I Nyamasheke basanzwe bafite indirimbo nka ‘Kuva Cyera’, ‘I Will Be’na ‘Indwara y’umutima’.

Ku yandi makuru, dukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube, Twitter na Instagram ni ISI Updates.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250725669843

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *