Rusizi Music: Bite muri Dossy? Nyuma ya Merry Me, Night Love na Speicial, ubu hatahiwe Ringa Girl ya The Bombi

Ntagushidikanya ko umuziki wo mu karere ka Rusizi urikwigarurirwa n’abahanzi babarizwa muri Dossy Promoters aho bari mu mwaka wabo wa kabiri bagaragaza itandukaniro mu gukora ibihangano bitunganyijwe ku rwego rukenewe ndetse bikamamazwa ku rwego rusumbye urw’abandi bahanzi bakorera umuziki muri aka gace.

Mu mezi nka 12 ashize, Dossy nibo bagerageje gutegura ibitaramo byigenga muri Rusizi byaba ibyabereye mu mugi wa Kamembe n’ibyo mu Bugarama. Byose hamwe biranga bine.

Nyuma yo gutangirana na Javanix na The Cover tutarameny uko ibye byarangiye, Dossy baje gusinyisha Malizuku na The Bombi. Kuri ubu muri iyi kampani baharizwamo abahanzi batatu: The Bombi, Javanix na Malizuku.

Mu mpera z’umwaka ushize bigaragarije mu ndirimbo Night Love Javanix yakoranye na The Same. Hagati aho, The Bombi nabo bagarukiye muri Merry Me yanakunze kwita ‘Mu Kageto Gato k’ Ibyondo’.

Mu ntangiriro za 2020, Dossy bashyize hanze indirimbo ‘Special’ ya Malizuku. Iyi ndirimbo ntiyigeze ibona umwanya wo kwitabwaho n’abakunzi ba muzika kuko yahise ikubitana na Coronavirus.

Ikigezweho muri Dossy, ni indirimbo yitwa ‘Ringa Girl’. Iyi ndirimbo ni iya The Bombi, itsinda rigizwe na Hirwa ndetse na Elvino. Dukurikije ibiri kuri cover photo yayo, yakorewe kwa Captain P mu karere ka Rubavu.

Dossy Promoter Ltd Company ihagarariwe na Aime Niyibizi nka CEO, ni company yamamaza ikanamenyekansiha ibikorwa bitandukanye. Muri Dossy bafasaha bahanzi kumenyekanisha ibihangano, ibitaramo n’ibindi bikorwa, bafasha abikorera kwamamaza no kumenyekanisha ibyo bakora, bakatatanga ubundi bufasha mu bijyanye n’imenyekanisha bikorwa.

Amaherezo y’imikoranire y’umuraperi The Cover na Dossy Promoter Ltd Company turacyayakurikirana mu buryo bwimbitse. Tuzabibagezaho mu nkuru yacu ikurikira.

Ku yandi makuru, dukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube, Twitter na Instagram ni ISI Updates.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250725669843

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *