Rusizi: King Fire yemeza ko kuririmba ku nkuru mpamo izwi aho atuye byamufashije

Umuhanzi mu njyana ya Hiphop witwa King Fire atangaza ko kuba yarahisemo kwingira mu muziki yinjiriye ku nkuru yabayeho aho atuye byatumye abo mu gace kw’iwabo bamushyigikira bikamutera imbaraga.

Muri uyu mwaka wa 2021 niho umuhanzi King Fire yagaragaye bwa mbere mu ruhando rwa muzika yo mu Kinyaga. Yari amaze gushyira hanze indirimbo yise ‘Kelele Chini’

Ni indirimbo yakoze agamije gucecekesha abanyamagambo bavuga ku rukundo rutabareba. Muri iki gihangano, King Fire aba akurira inzira ku murima ababyeyi, inshuti n’abandi bose baba barwanya umugambi we wo kubana n’uwo yihebeye babishingiye ku kuba umuryango w’uwo mu kobwa ukennye cyane.

Aganira na #IsiyaMuzika, King Fire yavuze ko ibyo yaririmbye ari inkuru mpamo ariko atariwe byabayeho ahubwo ari undi muntu byabayeho mu gace k’iwabo ku Nkanka (Rusizi), bikamukora ku mutima.

Uko byaje kugendekera uwo musore, uko abantu bazi iyi nkuru bakiriye iyi ndirimbo, ubuzima bw’uyu muhanzi ndetse n’urugendo rwe muri muzika, bikurikire mu kiganiro twagiranye ubwo twahuriraga ahategerwa imodoka.  Kora Subscribe kuri iyi youtube channel kugira ngo ujye ubona amakuru  nk’aya yose.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250785383202.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *