Rusizi: Habonimana Felix uririmba mu njyana gakondo avuga ko bimwinjiriza kandi anatewe ishema no gusigasira umuco

Mu gihe hari abahanzi banengwa kuba ari bamwe mu bazana imico y’abanyamahanga, uwitwa Habonimana Felix we yahisemo gushyira imbaraga mu muziki ufitanye isano n’umuco nyarwanda kuko uretse kuba bimuha amafaranga, ngo binamutera ishema gusigasira umuco nyarwanda.

Haboninama Felix wakunze gukoresha izina Whimper Boy mu muziki we, ni umusore ukomoka mu karere ka Rusizi, mu Bugarama. Kuri ubu ni umunyeshuri muri IPRC Karongi.

Ni umuhanzi, ukora indirimbo zirimo amagambo, umudiho, imiririmbire, imibyirire n’ibindi bifitanye isano n’umuco nyarwanda. Avuga ko impamvu y’ibi ari uko yasanze agomba kugira umwihariko n’umwimerere mu muziki we.

Ibi byiyongera ku kuba ngo mu ndirimbo zirenga esheshatu yakoze ubwo yatangirana umuziki, izikoze mu njyana gakondo cyane cyane iyitwa igihango ni zo zamwinjirije amafaranga. Kuva ubwo, yahise amesa kamwe, ayoboka gakondo nk’uko yabitangrije Isi.rw.

Image may contain: 1 person, standing, shoes, tree, outdoor and nature

Habonimana Felix azasoza amasomo ye muri IPRC Karongi umwaka utaha

Habonimana yagize ati: “Mfite indirimbo zirenga eshashatu, mbariyemo n’izo nafatikanyije n’abandi. Muri izo zose, izintera insema ni izo mu njyana gakondo. Ni zo zigaragaramo umwimerere kandi ni nazo zimpa ku mafaranga.”

“Ntangira kuririmba, nari mu marushanwa yo kurwanya ba sugar mamy & dady, icyo gihe natsindiye amafaranga ku rwego rw’intara. Muri iyi minsi ho, njya nifashishwa mu bukwe hirya no hino, ngasusurutsa abantu… baba banyishyuye.”

“Uretse kuba ari byo navuga ko binyinjiriza kurusha injyana z’abanyamahanga, ikindi kinsunikira muri gakondo ni uko nterwa ishema no kubona urubwiruko rusigasira umuco nyarwanda.”

Habonimana uzasoza amasomo ye mu mwaka w’amashuri utaha, afite gahunda yo kuzahita ashyira imbaraaga muri uyu mwuga. Mu bahanzi akunda inganzo yabo ni: Intore Tuyisenge, Jules Sentore mu gihe mu bakuze akunda Masamba.

Ngiyi indirimbo Igihango, ku yandi makuru, dukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube ni Isi ya Muzika, Twitter na Instagram ni ISI Updates.

 

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250785383202

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *