Rusizi: Abahanzi bahinduriye umuvuno mu nkundura ya za filimi z’uruhererekane, enye zose zirigutunganyirizwa rimwe

Imyidagaduro yo mu karere ka Rusizi yari imaze igihe ishingiye ku muziki ariko muri ibi bihe bya Covid 19 filime z’uruhererekane zafashe intebe ndetse n’abahanzi b’indirimbo bigira muri izo filime.

Nyuma y’igihe gito tubagejejeho inkuru ivuga kuri filime y’uruhererekane yitwa ‘Ikinyejana Gikakaye’ ikinwa n’abitwa Grand Team, twamaze kumenya ko hari izindi eshatu zirigutunganyirizwa mu muyi w’akarere ka Rusizi ku buryo hatagize igihinduka zatangira gushyirwa hanze mu mpera z’iki cyumweru.

Imwe muri izo eshatu nshya ni iyo mu murenge wa Mururu. Nyiri uwo mushinga ni umuhanzi tutaramenya. Mu murenge wa Kamembe hari izindi ebyiri zombi zirigutunganywa na Paulin Pamex kandi zombi zirimo abakinnyi basanzwe ari abahanzi.

Iyo dufiteho amakuru ahagije ni ‘Ikinyejana Gikakaye’.  Iyi niyo yanabimburiye izindi ndetse muri weekend dusohotsemo bashyize agace ka gatatu hanze.

Ikinyejana Gikakaye’ ni filime y’uruhererekane ikubiyemo imikorere y’abantu cyane cyane urubyiruko rwo muri iyi minsi. Urubyiruko rwiyita urwa visiyo rugaragaza imico itavugwaho rumwe n’ibiragano by’abakuze ikurura ubusambo, uburaya, ubutekamutwe n’ibindi nkibyo.

Ibyo byose bigaragazwa biherekejwe n’imyitwarire y’abakinnyi igamije gusetsa. Kuri ubu “Ikinyejana Gikakaye” yatangiwe n’abakinnyi 13 barimo abakobwa batatu.

Ikinyejana Gikakaye’ muzajya munayikurikira munyuze kuri www.isi.rw. Yikurikire uhereye ku gace ka mbere unakore subscribe kugira ngo ujye uhita ubona buri gace gashyizweho:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *