Peace Thaidi na Vala Daggerfire ku isonga mu batumiwe mu gitaramo cy’urubyiruko mu murenge wa Karambi

Ku bufatanye n’umurenge wa Karambi wo mu karere ka Nyamasheke, umuhanzi uririmba injyana gakondo Tuyisenge Emmanuel yateguye igitaramo cy’urubyiruko kizaba kuwa 24 Ugushyingo 2019 mu rwego rwo kwakira abanyeshuri baje mu biruhuko bakanaganira ku bibazo byugarije urubyiruko ariko banidagadura aho batumiye abahanzi bakunzwe I Karambi barimo Peace Thaidi, Vala Daggerfire n’abandi.

Iki gitararamo kizaba ku manywa yo Kucyumweru cyo kuwa 24 Ugushyingo, kizabera ku kibuga cya … Nta kiguzi bisaba ngo umuntu yitabire icyo gitaramo kuko cyateguwe hagamijwe kwidagadura no kuganira ku myitwarire ikwiye kuranga urubyiruko rw’ u Rwanda.

Uretse abahanzi batanga ubutumwa binyuze mu ndirimbo, muri icyo gitaramo hazanatangirwa ubutumwa mu buryo bw’imbwirwaruhame aho abayobozi mu nzego zitandukanye ziganjemo iz’urubyiruko n’umutekano bazaganiriza urubyiruko.

Zimwe mu ngingo zizagarukwaho ni: ibiyobyabwenge, inda ziterwa abangavu, indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, imiromo ivunanye ikoreshwa abana n’ibindi byuzuzanya n’indagagaciro z’urubyiruko rubereye u Rwanda.

Uretse Peace Thaidi uzagera mu Kinyaga Kuwagatandatu na Vala Daggerfire usanzwe abarizwa muri Karambi, abasore bitwa Super Hero Boys nabo bazasusurutsa abazitabira ibi birori bizayoborwa n’umunyamakuru Deo Habineza.

Ku yandi makuru, dukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube ni ISI Online TV, Twitter na Instagram ni ISI Updates.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250785383202

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *