Online Fan Club Zone 5 ya APR FC Yizihije isabukuru y’Imyaka 3 imaze ibayeho

ONLINE YIZIHIJE IMYAKA ITATU IMAZE IBAYEHO

Mubirori byabereye Kicukiro Centre TerraVista Resto Bar iri hafi nakarere ka byaranzwe nudushya twinshi cyane ONLINE FAN CLUB ZONE 5 yizihije isabukuru y’Imyaka 3 imaze ibayeho itangiye gufana ndetse nogushyigikira ikipe bihebeye APR FC nkuko babyivugira ko bo na APR FC arinkamazi yivanze nifu yubugari ko ntacyaba ngo bareke kuyishyigikira ndetse nokuyikunda.

ONLINE YIZIHIJE IMYAKA ITATU IMAZE IBAYEHO
ONLINE YIZIHIJE IMYAKA ITATU IMAZE IBAYEHO

Ibirori byatangiye kumasaha ya 13h40 kubera ikibazo cyimvura gusa kuri gahunda byagombaga gutangira saa 13h00 byatangijwe nokwisurutsa kubari bahageze nyuma yaho umuyobozi uriho wa ONLINE FAN CLUB ZONE 5 afata akanya ko kwakira abashyitsi batandukanye baribifatanyije na Online muribi byishimo harimo abayobozi bandi ma zone ndetse nandi ma fan Club ya APR FC dore ko bose bari babukereye bitabiriye ibi birori.

Mahoro Nasli kuri Flash FM niwe wayoboye gahunda MC
Didier Bizimana nawe yarari muribi birori
Ukuriye abafana mumajyepfo Maitre Bonavanture nawe yarari muribi birori
Kazungu Edmond ukuriye abafana ba APR FC mumujyi wa Kigali yarari muribi birori
Songambere ushijwe mobilisation yabafana ba APR FC Nawe yarari muribi birori
Kalinda Emile nawe yariyabukereye muribi birori Umuvugizi wabafana ba APR FC
Visi Meya wumugi wa Kigali nawe yari yabukereye

Nyuma yokwakira abashyitsi ndetse nabanyacyubahiro batandukanye bari bitabiriye ibi birori habayeho akanya kihariye ko gukata Gato yari yateguwe aho yakashwe nabayobozi ba Fan Club ndetse nabatumirwa

Muri ibi birori hagati abashyitsi ndetse nabasangwa bose bagize akanya ko kwiyakira dore ko byose byari byateguwe kandi neza ibyo kurya ndetse nibyo kunwa byari bihari kubwinshi ababishatse baniyongeje

Habanje kwiyakira abayobozi nabatumirwa
Umuyobozi wabafana kurwego rwumujyi wa Kigali Kazungu Edmond mukanya ko kwiyakira
Ushinzwe Mobilisation Songambere
Peter Arsenal Umuyobozi wa ONLINE FAN CLUB ZONE 5
Didier Bizimana mukanya kokwiyakira yari yishimye anezerewe
Abayobozi bose baje nabatumirwa baribamaze kwiyakira hagiye kujyaho abasangwa

Nyuma yo kwiyakira kwabari baje murino sabukuru bose igikorwa cyamaze hafi amasaha 2 habayeho akanya kokuvuga amavu namavuko ya Online Fan Club ndetse nibyo yagezeho mumyaka itatu ishije aho hahawe akanya Big Mark ushinjwe imbuga nkoranyambaga zose za Online ndetse akaba umwe mubatangije Online itangira akavuga amavu namavuko ya Online aho yagize ati:

Online yatangijwe nabantu 12 bari bafite ama group ya Whtasapp akorera online ndetse naya facebook bakora inama biyemeza guhuriza hamwe maze bagashyiraho Fan Club bategura umuhuro wayo ma group yose haza abantu 22 ubera nyabugogo kwa Manu maze Fan Club itangira uko ariko Nyiragasazi niwe watubwiye amagambo meza kugirango dukomere twumvako bizanashoboka twakoze umuhuro ariko tubura izina nibwo Mpano Eric yavuze ati mureke Twitwe Online birangira tubaye Online kuko nubundi twari twarahuriye kumbuga nkoranyambaga maze dutangira Fan Club

Fan Club ya Online yarakoze cyane muminsi mike iba ihawe kuba Zone maze yitwa zone ya 5

mumwaka wayo wambere yahawe igikombe cya Fan Club yabaye ikitegererezo muzindi igihabwa na Azam yarumuterankunga wa Championa y’urwanda

Online yakoze ibikorwa byindashyikirwa byinshi harimo kubakira utishoboye warokotse Jenocide inzu ye yari yaraguye maze bakamusanira bikamunezeza nanubu akaba avuga imyato Online kugezubu Online yatangiye ifite abanyamuryango 22 none ubu ifite 150 barenga hirya nohino mugihugu.

ANDI MAFOTO YARANZE IBI BIRORI:

 

Amafoto:Methode

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cg methode2828@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250788212611 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *