Nyuma yo gutsindwa na APRFC, Rayon Sport yirukanye uwari umutoza wayo

Nyuma y’inama yahuje ubuyobozi bwa Rayon Sports bwateranye ku munsi w’ejo Kuwa 23 Ukuboza 2019, Rayon Sport bafashe umwanzuro wo gutandukana mu buryo bwemewe n’amategeko n’umunya-Mexique Javier Martinez Espinoza wayitozaga kuva muri Nzeri uyu mwaka.

Ni mu gihe kuri uyu wa kabiri tariki 24 Ukuboza 2019 Rayon Sports ifite umukino wa gicuti igomba gukina na Mukura VS mu rwego rwo gusoza iminsi 16 y’ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’isambanywa ry’abana bwaberaga mu karere ka Nyanza.

Uyu mukino ntabwo Rayon Sports iza kuba iyobowe n’uwari umutoza wayo Javier Martinez Espinoza kuko yamaze gutandukana na Rayon Sports. Nk’uko tubikesha urubugwa rw’iyi kipe, rayonsports.net.

Umuvugizi wa Gikundiro Jean Paul Nkurunziza yabitangaje agira ati: “Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatandukanye na Javier Martinez Espinoza ku bwumvikane. Hari ibyo amasezerano dufitanye adusaba mu gihe cyo gutandukana, turaza gukurikiza icyo amategeko ateganya dutandukane neza.”

Uyu mutoza ukomoka muri Mexique yageze muri Rayon Sports tariki 22 Nzeri 2019, atoza imikino y’amarushanwa atandukanye arimo Super Cup n’imikino 15 ya shampiyona y’u Rwanda.

Ku yandi makuru, dukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube ni ISI Online TV, Twitter na Instagram ni ISI Updates.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250785383202.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *