Nyuma yo gufungwa Kucyumweru, umukinnyi wa Chelsea n’Ubwongereza ushinjwa gufata ku ngufu yabaye arekuwe ahabwa igihe agomba kuzitabiraho urukiko

Umukinnyi wa Chelsea FC ndetse n’ikipe y’igihugu y’ Ubwongereza Callum Hudson-Odoi wari watawe muri yombi Kucyumweru acyekwaho gusambanya umugore ku ngufu, yaraye arekuwe asabwa kuzitaba ubutabera muri Kamena.

Ahagana mu rukerere rwo Kucyumweru cyo kuwa 18 Gicurasi niho Police hamwe n’imbangukiragutabara byahamagajwe ngo hatabarwe umugore utaratanajwe izina byavugwaga ko ahohotewe na Hudson-Odoi I London.

Uwo mugore yahise ajyanwa kwa muganga naho Odoi w’imyaka 19 we afatitrwa aho, ajya gufungwa.

Inkuru nziza ku bakunzi b’ubu musore hamwe na Chelsea FC muri rusange ni uko yamaze kurekurwa aho yategetswe kuzitaba ubutabera hagati mu kwezi kwa Kamena.

Hudson-Odoi umaze guahamagarwa inshuro eshatu mu ikipe y’ igihugu y’ Ubwnongereza, aheruka gussinya amasezerano y’imyaka itanu muri Chelsea FC.

Ku yandi makuru, dukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube, Twitter na Instagram ni ISI Updates.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250725669843.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *