Nyuma y’iyiyaduka ry’umuco w’abasore bahongwa amasake n’imitungo ngo barongore, hakozwe indirimbo ibyamagana

Umuco wo kubagira abasore inkoko no kubahonga amafaranga ngo bakunde barongore umaze igihe uvugwa mu bice bitandukanye by’igihugu by’umwihariko mu karere ka Nyamasheke, wahagurukije inzego zitandukanye zihuriye ku kuwamagana bijyera no mu bahanzi aho Boston yafashe iya mbere akora indirimbo yitwa Isake

‘Isake’ ni indirimbo ifite iminota ine. Ikoze mu njyana nyarwanda (gakondo) ikaba ihimbye mu buryo bw’ibarankuru ku basore nk’uwakunze umukobwa agamije kurya isake n’undi ubukwe byapfuye ku munota wa nyuma bitewe no kubeshyanya imitungo.

Aganira n’itangazamakuru muri weekend ishize ubwo yayishyiraga hanze, Boston yavuze ko ari insanganyamatsiko yamugarukagamo cyane kubere inkuru yumvga buri munsi zigaruka kuri uwo muco yise mubi.

Nyiri ‘Solala’ kandi yakomeje avuga ko nk’urubyiruko afite inshingano zo kwamagana ikibi by’umwihariko akaba ngo yaratewe imbaraga n’inzego za leta zagaragaje ko zamaganye uwo muco.

Tuyisenge Jean Bosco Alias Boston pro ni umunyamuziki umenyerewe cyane cyane mu gace ka Kinyaga kuko cyane ko ari umwe mu ba producers bafatiye runini aka gace by’umwihariko akaba ariwe nyiri Kinyaga Awards, irushanwa rigiye kuba ku nshuro ya gatandatu.

Ku yandi makuru, dukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube ni ISI Online TV, Twitter na Instagram ni ISI Updates.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250785383202

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *