Nyuma y’amashusho ya ‘Natural Love’, Shine Boys bashyize hanze ‘Uakunda’ bakoreye I Kigali

N’ubwo umuziki w’I Nyamasheke ugaragara nk’uwashegeshwe n’ibi bihe by’impagaraga,
hari abakomeje kugerageza nk’itsinda rya Shine Boys baheruka gushyira hanze indirimbo
shya: ‘Urankunda’.

Indirimbo ‘Urankunda’ ya Shine Boys ije hadashize igihe kinini bashyize hanze iyo bari bise
‘Natural Love’ bakoranye na El Grace yari yakorewe n’amashusho.

Iyi nshya yashimangiye ko aba basore babiri badafite gahunda yo guhagarara n’ubwo gukora
umuziki muri iyi minsi bisaba kwizirika.

Mu buryo bwo kuzamura urwego rw’ibihangano byabo, Emmy Shine na Theo Shine bahisemo
kwerekeza mu mujyi wa Kigali I Gikondo maze indirimbo yabo bayikorerwa na First Boy.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *