Nyuma ya Papa Rubyogo, Mama Soniya n’Ikibungenge, umuhanzi Felicien ari gukora iyitwa Karahanyuze

Umuhanzi nyarwanda Imfura Felicien wari umaze iminsi atagaragara mu muziki nyuma y’uko yari yarakoze indirimbo zakunzwe nka Mama Soniya, Papa Rubyogo n’Ikibugenge, ubu yagarukanye gahunda zirimo ibitaramo n’indirimbo nshya aho ariguhera ku mashusho y’iyitwa Karahanyuze arigutunganyriza I Bukavu muri DR Congo.

Felicien ni umuhanzi ukomoka mu karere ka Rusizi n’ubwo atuye mu burasirazuba mu karere ka Bugesera hamwe n’umuryango we. Ni umugabo uvuga ko akunda umuziki ndetse akanabigaragariza mu bikorwa.

Avuga ko umuziki akora atari uwo kumugira icyamamare cyangwa ngo awukora kubw’amafaranga yitezemo. Ngo intego ye nyamukuru ni ugufasha abahanzi b’ iwabo I Rusizi ari nayo mpamvu yahahisemo ngo ahakorere ibya muzika n’ubwo atariho aba.

Aganira na isi.rw yagize ati: “Njye ntuye mu Bugesera n’umuryango wanjye. Gusa nkomoka aha I Rusizi. Nkurikirana ibya muzika yaho, nkunda impano zihari ariko hari ibyo bakibura nko gukorere hamwe, amafaranga n’ibindi.”

“Niyo mpamvu nahaje nkafata abahanzi bose babyemeraga tugakorana indirimbo nka Papa Rubyogo na Mama Soniya. Twazikoreye n’amashusho yisumbuye kuko yakozwe na Fazzo kandi sinzi niba hari umunyarusizi wapfa guhamagara Fazzo akamuzana ino bitabaye gushyira hamwe. Izo ndirimbo zose ni njye wishyuze ibyazitanzweho kandi nishimira aho byageze.”

Image may contain: 3 people, including Hakizimfura Félicien Alex, people smiling, people standing, shoes and indoor

Amakuru twakuye kuri nyir’ubwite ni uko hari n’indi ndirimbo nshyashya irigutunganyirizwa I Kigali kwa Bob Pro

Izo ndirimbo zakozwa mu myaka ya 2017 na 2018, hari haciye igihe Felicien atagaragaza imbaraga nk’izo yari afite icyo gihe. Muri weekend ishize twaramwegereya tumusanze kuri studio ya Super Eagles atubwira ko yari amaze igihe hari ibyo ahugiyemo bijyanye n’umuryango ariko ngo yagarutse.

Nyiri Papa Rubyogo yagize ati: “Ni byo, nari maze igihe ntashyira indirimbo hanze nta n’ibitaramo ariko umuziki wo nawubagamo. Umuntu aba agomba no kujya mu muryango agashyira ibintu ku murongo.

“Ubu rero nagarutse kandi ngarukanye imbaraga zunganira ibyakozwe muri cya gihe abantu bamenyemo. Ndigutunganya amashusho y’indirimbo yanjye nshya yitwa Karahanyuze. Ayo mashusho arigukorerwa mu mujyi wa Bukavu muri DR Congo.”

Ikindi abakunzi ba muzika ya Kinyaga bagomba kwitegura ni ibitaramo byinshi mu minsi iri imbere cyane cyane mu minsi mikuru. Amakuru twakuye kuri nyir’ubwite kandi ni uko hari n’indi ndirimbo nshyashya irigutunganyirizwa I Kigali kwa Bob Pro ndetse ngo ibye nk’umuhanzi byaranarangiye hasigaye akazi ka producer.

Reba Papa Rubyogo, imwe mu ndirimbo zakozwe na Felicien afatanyije n’abanya-Rusizi. Ku yandi makuru, dukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube ni Isi ya Muzika, Twitter na Instagram ni ISI Updates.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250785383202

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *