Nyamasheke: Light N.I yakoze indirimbo igaruka ku mugore we anashyira umuryango we muri video yayo

Umuhanzi Light N yasobanuye ko indirimbo ye ‘Karabo Keza’ aheruka gushyira hanze yayikoreye umugore we akunda kwita Karabo.

Karabo Keza’ ni indirimbo ivuga ahanini ku mateka y’urukundo rwa babiri bakundaba bya nyabo. Mu kuri, ivuga kuri Light N n’umugore we barushinze mu 2015 nyuma y’uko bari bamaze imyaka 7 bakundana.

Light N wabonye izuba mu mwaka wa 1988, abamaranye imyaka itanu n’ubogere we ndetse bafite abana babiri.

Uretse umukunzi we unagaragara muri iyi ndirimbo, Light N yabwiye Isi ya Muzika ko mu mashusho yayo yanashyizemo umwana wabo wahoraga amwishyuza kuzakora indirimbo.

Iyi ndirimbo  ‘Karabo Keza’ yakozwe na Jimmy Pro muri Level 9 Records mu buryo bw’amajwi (audio) mu gihe amashusho yatunganyijwe na Sky Entertainment Studios.

Reba Indirimbo Karabo Keza ya Light N. Subscribe ni inkunga ikomeye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *