Nyamasheke: Byinshi ku banyarwenya bamaze kumenyekana nk’ “Abataramu Comedy”

Muri iki gihe cy’ubuzima bushobora gushingira ku ikoramabuhanga, abanyempano batandukanye babonye uburyo bwo kuzigaragaza, bakagera ku bakunzi babo ndetse bikanabinjiraza amafaranga.

I Nyamasheke hari abanyarwenya bitwa ‘Abataramu Comedy’. Ni itsinda ryatangiye kumvikana muri uku kwezi kwa Werurwe 2020. Basetsa binyuze mu mashusho, bikajyana n’ amasomo agamije kwigisha, gukosora no kuburira.

Ku ikubitiro batangiriye ku gitekerezo cya Vala Daggerfire usanzwe ari umuraperi haamwe mugenzi we Naigo. Nyuma yo kunoza umugambi neza, bagejeje igitegerezo cyabo ku bandi babonaga ari ingirakamaro maze birangira babaye benshi.

Kugera ubu, ‘Abataramu Comedy’ ni itsinda rigizwe na Vala, Naigo, Djuma, Jules, Lucky, Anita na FIfi.  Uretse abo, banafite ufata akanatunganya amashushp witwa Eli Pro

Amakuru agera ku Isi.rw ni uko ngo bashobora no gushyiramo abandi bakinnyi. Iri tsinda rikorera mu karere ka Nyamasheke cyane cyane mu murenge wa Karambi, amazina bakoresha ku mbuga nkoranyambaga zose ni ‘Abataramu Comedy’.

hagati aho waba unumva imwe mu ndirimbo za Vala Daggerfire

Ku yandi makuru, dukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube ni ISI Online TV, Twitter na Instagram ni ISI Updates.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250725669843

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *