“N’ubwo Hip hop igirana isano n’ubuzima bubi, si ubuhamya, n’abo mu bipangu bayikora neza”, Yassin

Ingingo icyenda Zulu Nation ivuga zigize umuco wa hip hop soze zikubyme mu kuvugira ababayeho nabi, gukangurira abantu iby’impinduramatwara ndetse no kugaragaza isura y’ubuzima bwo ku muhanda nk’uko bishimangirwa na Ronald Savage wakoze ibyiswe Hip hop Movement.

Yassin avuga ko yatangiye hip hop kubera urukundo n’impano y’Imana

Hagendewe kuri iyi ngingo, hari abavuga ko umuraperi yagakwiye kuba ari umuntu wanyuze mu bihe bibi bitandukanye kugira ngo ribare uwariraye mugani w’abanyarwanda ariko umuraperi Yassin w’I Rubavu we siko abibona cyane ko ngo icya mbere ari urukundo n’impano.

Uyu musore unafite indirimbo yitwa ‘Bisaba Urukundo’ yemere  kandi anazi neza ayo matwara y’umuco wa Hip hop. Icyo yibutsa abantu ni uko atari byiza kwiiririmbahoho gusa nk’aho ari new wiririmbira. Umuhanzi aba agomba kureba ku muryango mugari.

Nyiri ‘Sinkina’ kandi yakomeje atubwira ko mu rugo iwabo  babanje kutishimira ko ari umuhanzi

Aganira na isi.rw muri weekend tuvuyemo, nyira ‘Bisaba Urukundo’ yagize ati: “Nabyo ni byiza[gukora hiphop waraciye mu bibazo] ariko siryo shingiro. Nge nkora Hip hop kuko bindimo ndetse n’impano y’ Imana,”

Nyiri ‘Sinkina’ kandi yakomeje atubwira ko mu rugo iwabo  babanje kutishimira ko ari umuhanzi. Ngo bumvaha umuziki waba isoko y’uburara ariko agenda abumvisha ko kuririmba ari umwuga nk’ ubuhinzi, ububai n’indi kugeza babyemeye.

Yassin wavutse mu 1997, amaze gukora indirimbo ze wenyine enye kuva ku ya mbere yakoze muri 2015: Ndagarutse, Inzozi, Bisaba Urukundo na Snkina.  

Umwa ‘Bisaba Urukundo’ imwe mu ndirimbo za Yassin

Ku yandi makuru, dukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube, Twitter na Instagram ni ISI Updates.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250725669843.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *