Ntibisanzwe: Batunguwe no kubona umwana wabo atashye kandi bari bamaze ukwezi bamushyinguye

Umugabo witwa Charles Odhiambo w’imyaka 36 wo mu gihugu cya Kenya, muri Siaya, agace ka Uranga-Uradi yatunguwe no kumva ko ngo hari umuntu umuryango we washyinguye bazi ko ari we [Charles Odhiambo]. Yamenye iyi nkuru nyuma y’ukwezi bibaye maze ahita agaruka mu rugo kubabwira ko ari muzima gusa banze kumwinjiza mu muryango bakeka ko yaba ari umuzimu wabateye.

Mu kwezi kwa Nyakanga 2018 ni ho abo mu muryango wa Charles yakiriye amakuru avuga ko umuhungu wabo yapfuye. Basawe kwihurita kujya gutora umurambo mu buruhukiro bwa Kisumu.  Bernard Ouma, murumuna wa Charles yavuze ko bagiye mu buruhukiro bakavanayo umurambo w’umuntu w’igitsinagabo. Bernard ati: “Twarebye ku myirondo bari bamukoreye dusanga yavukiye igihe kimwe na Charles. Narebye no ku kabombambari ke mbona barasa. Twahise tujya ku mushyingura.

Nyuma y’ukwezi kose, ni bwo uyu muryango wamenye ko umuhungu wabo Charles Adhiambo ari muzima ubwo yagarukaga mu rugo. Umunsi Charles yumvise iyi nkuru y’ishyingurwa rye, yahise ava aho yari amaze amezi atandatu yaragiye gushaka ubuzima, yerekeza iyo mu rugo. Ageze mu gace k’iwabo yatunguwe n’ukuntu abantu bamwakiranye ubwoba, amarira, ibyishimo n’sndi marangamutima yuzuyemo gutungurwa.

NTV Kenya.

Ubwo Charles Odhiambo yagaragaye muri KisumuKuwa kuwa 14 Nzeri , abaturanyi baje kumuramutsa

Kugera n’ubu ntaremererwa kwinjira mu muryango kugera igihe bizemerezwa ko atari we washyinguwe koko[ngo wasanga ari umuzimu we]. Kuri ubu hari gukorwa imigenzo gakondo ngo batsinde umuzimu banishinganishe hatazagira uwo imyaku n’ibyago bihitana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *