N Byiza yiyemeje gukoresha indirimbo mu kuganiriza urubyiruko nk’umubyeyi wamenye ibyo urubyiruko rukunda

Ahahanzi bagira impamvu zitandukanye ziba zarabateye gukora uyu murimo zirimo nko gususurutsa, gutambutsa ubutumwa, umuhamagaro kimwe n’akazi.

N Byiza ni umuhanzikazi nyarwanda winjiye muri muzika ari umubyeyi ufite umuryango. Yinjiye muri muzika nyuma yo kumva ko agomba gukora umukoro yahawe n’umutoma we wo kuganiriza urubyiruko.

Nk’uko tubikesha twitter account ya Isi ya Muzika, N Byiza yize neza umuryango mugari nyarwanda asanga abenshi ari uburyiruko. Yasanze kandi urubyiriko rurikwibona muri muzika cyane bityo ahitamo kunyuza ubutumwa bwe bw’urukundo mu ndirimbo.

Indirimbo ya mbere ya N Byizi yayikoranye n’umukunzi we ujya unamufasha kwandika

Nyiri Don’t Cry yagize ati: “Nkunda gufasha no gusangiza abandi ibyo mfite. Ndirimba urukundo kuko narunyuzemo bihagije kandi n’ubundi ndubamo. Numva rero ngomba kubisangiza urubyiruko, inzira yagutse ni umuziki.”

Muri 2018 niho yatangiye kujya muri studio agakora indirimbo n’ubwo ngo umuziki yawukunze kuva akiri muto. Uyu mubyeyi amaze gukora indirimbo icyenda: Ni Byiza, Aracyari Wowe, Gukunda, Uri Uwanjye, Nyugururira, Ni Christmas, Intwari Yatubohoye na Don’t Cry.

One Comment on “N Byiza yiyemeje gukoresha indirimbo mu kuganiriza urubyiruko nk’umubyeyi wamenye ibyo urubyiruko rukunda”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *