Mu Rwanda hagiye kubera ibitaramo bizahuza abahanzi amagana mu iserukiramuco Nyafurika ryitwa ‘Festival Afropolitain’

Iserukiramuco nyafurika ryitwa Festival Afropolitain Nomade riri mu yambere akomeye ku mugabane wa Afurika rigiye kuba ku nshuro ya karindwi, byamaze kwemezwa ko mu mwaka utaha wa 2020 rikazabera mu mujyi wa Kigali.

Iri serukiramuco ryashyizweho mu rwego rwo korohereza abahanzi bo ku mugabane wa Afurika kuba bakorera ibitaramo mu mijyi ikomeye y’uyu mugabane, ndetse usibye gutaramana, bakaba banahura n’abajyanama ba muzika bakomeye ku Isi.

Iri serukiramuco ryatangiye mu mwaka wa 2012 ribera i Douala muri Cameroon. Kubera ibibazo ryatangiranye byatumye rimara imyaka ibiri ritaba, ryongera kuba mu mwaka wa 2015 i Libreville muri Gabon. Ku nshuro ya gatatu mu mwaka wa 2016 ryabereye muri Benin mu mujyi wa Cotonou.

Ku nshuro ya kane muri 2017 ryabereye muri Congo, mu gihe umwaka ushize muri 2018 ryabereye Dakar muri Senegal . Iriheruka ry’uyu mwaka ryabereye Abidjan muri Côte d’Ivoire.

Ubusanzwe ni iserukiramuco ryitabirwa n’abahanzi barenga 300 baba biganjemo abakunze kwitabira ibitaramo bikomeye haba muri Afurika ndetse no ku Isi hose.

Ubwo abategura iri serukiramuco batangaza ko u Rwanda arirwo ruzakira iry’uyu mwaka, bagize bati ”Iserukiramuco Afropolitain Nomade 2020 rizabera i Kigali mu Rwanda guhera tariki 7 kugeza 11 Nyakanga dufatanyije na Jean-Pierre Kalonda, umuyobozi wa Huza Festival.”

Mu kiganiro Kalonda yahaye IGIHE dukesha iyi nkuru, yavuze ko yamaze kwemeranya n’abategura iri serukiramuco ku buryo bakorana ndetse ko n’ibyangombwa byo mu Rwanda yamaze kubibona.

Ati ”Nzakorana bya hafi n’ihuriro ry’abahanzi ba muzika mu Rwanda kandi twamaze kubiganira, ubu imyiteguro yatangiye.”

Uyu mugabo yavuze ko abahanzi batangiye kwiyandikisha, yongeraho ko ari iserukiramuco rifasha abahanzi benshi kugaragaza impano zabo bakaba babona abajyanama mpuzamahanga cyane ko baba batumiwe ndetse ni n’iserukiramuco rica mu binyamakuru bikomeye ku Isi.

Ikirebana n’abahanzi bo mu Rwanda, Kalonda yatangaje ko abashaka kuzitabira iri serukiramuco bizabasaba guca mu buyobozi bw’Ihuriro ry’abahanzi ba muzika bakiyandikisha.

Yagize ati “Twe imyiteguro tuyigeze kure kuko twari tumaze igihe mu biganiro, twamaze kwemeranya n’inzego bireba ndetse n’abo tutarageraho dukomeje gushaka uko twabageraho vuba. Abahanzi bo batangiye kwiyandikisha gusa abo mu Rwanda bo bashaka kwitabira iri serukiramuco bazaca mu ihuriro ry’abahanzi ba muzika.”

Aho Iserukiramuco rya Afropolitain Nomade rizabera hamaze kwemezwa harimo Camp Kigali, Kigali Convention Centre ndetse na Car Free Zone.

Ku yandi makuru, dukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube ni Isi ya Muzika, Twitter na Instagram ni ISI Updates.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250785383202

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *