Mu gihe umuziki wa Bugarama wasaga nk’uwatuje, Enjo agarutse mu isura nshya yibanda ku bitaramo na video

Umuhanzi Enjo ni umwe mu bamaze igihe kinini mu muziki wo mu karere ka Rusizi by’umwhirariko mu Bugarama n’ubwo yari amaze igihe atagararaga kubera impamvu yise izo gushaka ubuzima ariko ubu  yagarukanye ibihangano bishya harimo no gukora amashusho ya ‘Gahini na Abel’ hanwe n’ay’iyitwa ‘Ibigwi’ yahuriyemo n’abandi harimo Wanji.

Bugarama ni kamwe mu duce twa Rusizi twagaragaragamo impano zitanga icyizere muri muzika ndetse hakaba n’ibitaramo byahuruzaga abatari bake. Ibi byatumaga n’itangazamakuru ryerekezayo amaso ndetse n’abahanzi bahakomoka bakagaragara mu ruhando rwa muzika ya Kinyaga.

Kuri ubu siko bikimeze. Biragoye kumva igihangano gishya kiva mu Bugarama. Nta gitaramo cyo muri Rusizi cyangwa Nyamasheke kigaragaramo abanyabugarama ndetse ntibagaragara no mu marushanwa atandukanye bakabaye bitabira.

Image may contain: one or more people and shoes

Enjo ni umwe mu batangiye umuziki cyera muri Rusizi

Bamwe mu bahaorere bavuga ko birengagizwa, ngo itangazamakuru ntirikibegera. Byatumye Isi.rw tugana mu Bugarama tuganira na Enjo, umwe mu baserukira umuziki wo muri iki kibaya. Yavuze ko imikorere y’itangazamakuru n’abamenyekanisha ibihangano yahindutse bikagora bamwe mu bahanzi ariko avuga ko we yafashe iya mbere mu kujyana n’ibihe.

Nyiri Nene yagize ati: “Cyere abanyamakuru bazaga mu Bugarama ariko ubu sinzi uko byagenze. Ntitucyumva indirimbo zacu kuri radiyo.  Sinzi niba bose baba bazitanze ariko njye izanjye mba nazihaye abo zikwiye guhabwa.”

“Birashoboka ko iminsi yahindutse bityo natwe tukaba dusabwa guhindura imikorere. Njye nk’ubu mfite indirimbo nshya yitwa ‘Ibigwi’nakoranye n’itsinda ry’ I Mushaka hamwe na Wanji. Turi no kuyikorera amashusho ariko kandi n’amashusho ya ‘Gahini na Abel’ arajya hanze vuba. Nari narabuze gato kuko umuntu abaagomba no gushaka ubuzima.”

“Ubu rero nagarutse. Ndikugerageza gukora ibihangano bijyanye n’iminsi tugezemo, ngiye kongere gushyira ingufu mu bitaramo nk’uko byahoze ndetse nakurikirane ibihangano byanjye kugera bijyeze aho nifuza. Gusa ndanasaba abafasha abahanzi ko bakongera bakerekeza amaso mu Bugarama kuko kudukuraho amaboko byari byaraduciye intege”

Nsengiyumva Ange alias Enjo uvuga ko yicuza kuba atarakoze ngo agaragare muri Kivu Awards, afite intego yo guharanira andi marushanwa ari imbere nka Kinyaga Awards hamwe no gutaramira abakunzi ba muzika hirya no hino cyane cyane mu minsi mikuru isoza umwaka wa 2019.

Image may contain: one or more people, shoes and outdoor

Amwe mu mateka  y’umuhanzi Enjo muri muzika kuva muri za 2000

Enjo yatangiye ibya muzika mu mwaka w’I 2000. Icyo gihe yabarizwaga mu itorero aho yaje kubona umuntu umufasha akamujyana muri orchestre yitwa Gorilla Stars ari naho uyu musore yigiye kuririmba. Muri 2008, Enjo yaje kwinjira mu muziki nk’umuhanzi.

Mu rugendo rwe nk’umuhanzi, yakoze indirimbo zitandukanye nka Gereza, Urakumbuwe, Mumveho (yifashishije beat ya Chamilionaire), Urugendo, Nene n’izindi. Enjo yakoze na callabo nyinshi nk’aho yafatanyije na Jaguar Unit na Uncle G.  Avuga ko ibihe bye byiza by’umuziki agikumbura ari ibyo mu gihe cya ba Nduwimana Jean Paul.

Mu ndirimbo za vuba uyu musore yashyzie hanze harimo  nka: Gahini na Abel, Iby’isi ni Zeru, Umurimo, Umutima Urandya, Diamond, Mu mujyi Biranze, Ibigwi … Enjo kandi ya,meye ko indirimbo ye Nene ikunzwe cyane mu birwa bya Nkombo maze ayisubiranamo na kavukira Yambemba Kitunguru, bongeramo ururimi rw’’amahavu.

Mu marushanwa Enjo yitabiriye akanayitwaramo neza harimo iryakoreshejwe na Airtel ryabereye mu Bugarama akanaritwara. Enjo yitabiriye irushanwa ryitwa Chemuka muri DR Congo aranaritwara. Yanitabiriye ayabereye Nyenshenzi na Rugombo mu Burundi hamwe na Kinyaga Awards.

Nyiri ‘Gahini na Abel’ ni umwe mu bahanzi bazagaragara mu mu bitaramo bya “Welcome 2020, kabya inzozi Tour” bizakorwa mu gihe cy’iminsi 31 igize ukwezi k’Ukuboza 2019 ahazaba hamurikwa Album ya mbere y’umuraperikazi Peace Thaidi.

Image may contain: 1 person, shoes

Amashusho ya  Gahini na Abel agiye kurangira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *