Mpinganzima Noella ufite umukara na dani ya 1 yishimira ko abantu batakibona Karate nk’umukino w’ibirara n’intambwe iriguterwa mu buringanire

Umukino wakrte ukomeje kwaguka mu Rwanda ari na ko imyumvir kuri wo ijyenda ihinduka kuko abantu batakiwufatnk’umukino w’ibirara ndetse biakaba birushaho kuba byiza kuko no ku ruhande rw’abakobwa n’abagore uyu mukio urigutera imbere.

Twasuye abakina uyu mukino wa karate hirya no hino mu karere ka nyamasheke dusanga higanjemo abana bai mu nsi y’imyaka 18. Ikndi cyagaragaye ni uko muri aba bakinnyi barimo ibitsina byommbi.

Mu kwibaza cyihish inyuma y’ubwiganze bw’abanai, Tuyishime Narcissi uhagarariye uyu mukino mu karere ka Nyamasheke yagize ati: “Kuba higanjemo abana, bisobanura neza ko ari umukino munshya muri aka karere. Binashimangira ko ababyeyi babyumva cyane kuko nib o baduha aba bana.”

Twannegereye umwe mu bakinnyi b’abakobwa bakia uyu mukino, Mpinganzima Noella wiga muri kaminuza ya Kibogora polytechnics iherereye mu murenge wa Kanjongo maze atubwira ko yishimie urwego uyu mukino ugezeho ndetse n’ishusho abantu bawubonamo kandi bijyana n’uburinganire.

Mpinganzima ufite umukandara w’umukara na dani ya mbere yagize ati: “Njye natangiye uyu ukino muri 2010, ibyo gihe ababyeyi banjye n’abakobwa bagenzi banjye babanje kutabyuma. Ubu byarahindutse cyane cyane ko bamaze kubona ko atari umukino wigisha kurwana ahubwo ari umukino wigisha kwitwararika, kwirindan kumvira”

“Ku ruhande rw’abari n’abategaruugori, biriguhinduka kuko ababyeyi bohereza abakobwa babo. Umubare urikuzamuka cyane. Kera wajyaga gukina ahantu ukisangayo wenyine ariko ubu byarahindutse.”

“Twe tuwukina dufata iya mbere mu kuwugaragaza neza tubinyujije mu myitwarire. Karate ni umukino nk’iyindi yose, ni ubuzima, ni siporo kandi muzi ukuntu abanyarwanda turigukunda siporo.”

Image may contain: 1 person, standing

Mpinganzima Noella

Ni mu gihe kuwa 01 Nzeri 2019 I Nyamasheke habereye igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro umukino wa karate muri aka karere ahanabaye ibizami ku bakinnyi bifuzaga kuzamurwa mu ntera maze umwe aza kubona umukandara w’umukara undi abona maro, babiri babona ubururu, bane babona icyatsi, 16 babona orange hanyuma 54 babona umuhondo.

Ku yandi makuru, dukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube ni Isi ya Muzika, Twitter na Instagram ni ISI Updates.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250785383202

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *