Mfalme: “I Karongi hari abahanzi na Radio Isangano idufasha, ikibazo ni ubayobozi n’abaturajye batabikunda”

Mu nkuru tumaze iminsi tubagezaho twagarutse ku muziki wo mu karere ka Karongi usa nk’uwakonje aho twegereye abahanzi yaba abatangiye vuba n’abatangiye cyera ngo batubwire icyo batekereza kuri iyi ngingo.

Hari abatubwiye ko ibibazo bagira bishingiye ku bushobozi. Abandi bavuze ko guhangana kwarangaga abahanzi b’I Karongi kutakibaho. Umuraperi Mfalme watangiye muzika muri 2010 we yatubwiye ko ikibazo ari abaturajye badakunda umuziki nko mu tundi turere ndetse n’abayobozi bakaba badashyiramo imbaraga.

Nyiri ‘Muhoracyeye’ yemeza ko I Karongi hari abahanzi bashoboye ndetse bafite amahirwe yo kugira radiyo Isangano ngo ifite abanyamakuru bafasha abahanza mu buryo bwose bushoboka.

Mfalme yagize ati: “I Karongi hari abahanzi banashoboye ku buryo banabonye ubundi buryo bagira aho bagera. Ntako tutagize ndetse dufite na Radio Isangano  ifite abanyamakuru badushasha. Baduha umwanya nko mu Nzira y’Inganzo…”

“Ikibazo gikomeye ni uko abaturajye bacu batarakunda imyidagaduro ndetse n’akarere kacu iyo urebye ubona nta mbaraga bashyira mu bintu bya entertainment.”

N’ubwo Mfalme ashinja akarere kudashira imbaraga mu myidagaduro, nta ghunda rusange igenewe abahanzi bo mu turere tugize u Rwanda I Karongi batajya bitabira. Wenda ikibazo cyashakirwa mu mwihariko

Nka Art Rwanda Ubuhanzi, aka karere kafashije abahanzi bako kwitabira amajonjora y’ibanze yabereye mu karere ka Rusizi ndetse n’abayatsinze bafashwa kugera I Kigali mu cyiciro cyakurikiyeho. I Karongi kandi bajya bafasha abahanzi babo kwitabira Kinyaga Awards.

Mfalme akora injyana ya hip hop kuva muri 2010. Amaze gukora indirimbo zitandukanye nka: Muhoracyeye, Ntawundi, Aya Rusange, Mbabarira, Vuguti Amena, Ndota Nakoranye, Ndamukunda, Nyina Ubumuntu, Umucyo w’ Agatangaza, Tera Intambara, Turugarijwe n’izindi.

Muri Kinyaga  Awards  season 3 Mfalme yabaye uwa kane ahembwa 150,000 frws. Icyo gihe hahembwe batanu, muri Season ya 6 yabaye uwa gatandatu.

Ku yandi makuru, dukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube, Twitter na Instagram ni ISI Updates.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250725669843.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *