‘Mbacire Umugani’, indirimbo ya Hiphop isubiza abantu ku gicumbi cy’umuco nyarwanda

Nyuma y’ihungabana ry’uruganda rwa muzika mu Rwanda kubera impagarara zatewe na
corona, abahanzi bo mu ntara nabo bamaze kuyoboka inzira z’ab’abigize umwuga aho bari
gukorana imbaraga batitaye ku kuba nta bitaramo n’imyidagaduro.

Umuraperi B Ross ni umwe mu bo mu Kinyaga batangiranye umwaka wa 2021 ingamba
nshya aho yarahiriye kuzanshyira hanze EP igizwe n’indirimbo eshanu, izaba yitwa “Irya
mukuru”.

May be an image of B Ross Aufficial and outdoors

B Ross afite gahunda ifatika

Mu gusogongeza abanyarwanda kuri iyo EP (Extended Play), nyiri “From Zero To Hero”
yashyize hanze imwe mu ndirimbo zigize uyu muzingo. Ni iyo yise “Mbacire Umugani”.

Iyi ndirimbo yakozwe na Bless Beat wo muri Sky Entertainment I Kamembe, yuzuyemo
imigani y’imigenurano yibutsa urubyiruko ko ubwenge, uburere n’ubumenyi biva ku bakuze.

Harimo kandi ubutumwa bukangurira urubyiruko gukorera hamwe no kugira umuco wo
guhinga. Ni indirimbo yanditswe ku bufatanye na “Isi ya Muzika”.

Kurikira ikiganiro B Ross yagiranye natwe ubwo twamusangaga muri studio arigutunganya
iyo ndirimbo. Kora Subscribe kugira ngo ujye ubona buri kimwe dushyiraho:

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250785383202.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *