Malizuku yatangaje ko kuba aherutse kubona management bigiye gutumbagiza ibikorwa bye

Zimwe mu mbogamizi zikomeye abahanzi bakizamuka bahura nazo  zishingira ku  kumenyekanisha ibihangano hamwe no kubyaza umusaruro ibyo bikorwa. Iyi ni imwe mu mpamvu umuziki w’ubu urikugorana ku bahanzi badafite management nk’uko byatangajwe na Malizuku ubwo yavugaga ku buryo Dossy promoter ltd company igiye guhindura umuziki we.

Umuhanzi Malizuku ni umwe mu banyempano bo mu karere ka Rusizu. Avuga ko amaze imyaka itatu akora umuziki nyamara iyo urebye mu bahanzi bavugwa muri muzika ya Kinyaga usanga izina rye ritagaragara. Ni ikintu gitangaje kuko ni umwe mu bahanzi bagerageje gukora ibitaramo bye bizenguruka hirya no hino muri Rusizi kandi byinshi. Ngo ni bimwe by’uwabuze umuranga wabuze mwa nyina.

Nyuma y’igihe kinini yibaza icyo abura ngo ibihangano bye bigere aho yifuza, yasanze ruzingiye ku kutagira abamufasha kumenya ibikenewe ku isoko, bakamufasha kubigeza kuri iryo soko hanyuma bakanamufasha kubicuruza kuko we icyo afite ari igishoro. Uwagufasha ibi ni uzwi nka manager muri muzika.

Aha mu karere ka Rusizi hari Dossy promoter ltd company. Aba nibo bonyine bigaragaje ko bakora aka kazi cyane ko bamaze no kugaragaza ubushobozi binyuze kuri Javanix. Ibi ni byo byatumye Uwiseyimana Hamissi AKA Malizuku ajya muri Dossy promoter ltd company nk’uko yabitangrije isi.rw

Nyiri ‘Akamodoka’ yagize ati: “Nari maze imyaka itatu ndi mu muziki, ntacyo ntakoze nta n’icyo nishinja ariko nyine umutwe umwe ntiwigira inama ahubwo wifasha gu****. Nungutse amaboko.”

“Ubu ngiye kujya nkora ibyo nsabwa hanyuma na mamagement ikore ibyayo… bityo bityo ubundi urebe ngo turavanga irangi. Ni byiza kandi abakunzi banjye n’aba muzika muri rusange bumve ko bagiye kubona impinduka.”

Image may contain: 1 person, standing and shoes

Malizuku mushya muri Dossy promoter ltd company yari asanzwe afite indirimbo nka Kinyaga, Akamadoko, Ijambo na Kazi ni Kazi.

Ku yandi makuru, dukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube ni Isi ya Muzika, Twitter na Instagram ni ISI Updates.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250785383202

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *