Lover Boys b’I Karongi bavuze ku ndirimbo yabo bise ‘Bombo’: Ibyo bombo ihuriyeho n’umukunzi bavuga

Kuva mu myaka myinshi ishize, umuhanzi ashobora gukoresha isanisha, ihwanisha, igereranya, iyitirira n’ubundi buryo bw’ikeshamvugo mu kuryoshya igihangano cye no gusobanura neza icyo ashaka kuvuga.

Mu bahanzi b’ubu cyane cyane abaririmbyi, hagezweho igereranya ritangaje nk’aho usanga umukunzi agereranyijwe n’ibikomerezwa nk’umwami(kazi), ibihingwa nk’igitomati, amabuye y’agaciro nka diyama, amatungo nk’inyana, imibumbe nk’izuba n’ibindi byinshi kugera no kubikorerwa mu nganda nka bombo.

N’ubwo biba bitangaje, birangira byumvikana bitewe n’ubusobanuro nyir’igihangano yatanze nk’uko abasore b’I Karongo baririmbira mu itsinda ryitwa Lover Boys babitangairje Isi.rw. Lover Boys bari basanzwe baririmba indirimbo zifite amazina y’Icyogereza, ubu noneho bakoze iyo bise ‘Bombo’ yakozwe na Jimmy Click.

Ni indirimbo y’urukundo. Ivuga ku mukobwa ukunzwe. Hari hari imvugo isanzwe ivuga ko ibintu  bisubura inyuma aho gutera imbere biba ‘bikura nk’isabune cyangwa bombo’ ariko ngo ibyo ntaho bihuriye n’inyito ya ‘Bombo’ ya Lover Boys.

Jay DM, umwe mu basore batatu bagize Lover Boys yagize ati: “Twe twise indirimbo yacu ‘Bombo’ dushaka kuvuga ikintu kidahenze ariko gikundwa na benshi kubera kuryohera. Twavugaga umukobwa utagira ibintu intambara ariko uko abikora bikanezeza umukunda.”

Image may contain: 2 people, people standing

Uretse Jay DM, Lover Boys yatangiye umuziki muri 2017 ibarizwamo n’abandi basore babiri aribo The Dush na Ridusity Muhanuka. Aba basore bakorara mu gasantere ka Gasenyi mu murenge wa Mutuntu bafite izindi ndirimbo nka: Dance, Come on na Fire.

Ku yandi makuru, dukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube ni Isi ya Muzika, Twitter na Instagram ni ISI Updates.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250785383202

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *