Liverpool FC yarokotse ibyo kwirukanwa mu irushwa, icibwa amande kubera gukoresha umukinnyi udafite ibya ngombwa

Nyuma yo kumenyekana ko ikipe ya Liverpool FC yakinishije umukinnyi Pedro Chirivella udafite ibyangombwa byamwemereraga gukina umukino batsinzemo MK Dons 2-0 muri EFL, hari bavuzwe ibihano bitandukanye iyi kipe yashoboraga gufatirwa harimo gusezererwa mu irushanwa cyangwa gusubiramo umukino ariko byarangira baciwe amande 200,000 by’Amapawundi.

Ubwo uyu mukino wabaga hagati mu cyumweru gishize, Pedro Chirivella yari atarabona impapuro zose zikenewe nk’umuntu wari uvuye gukorere mu kindi gihugu kitari Ubwongereza kuko umwaka w’imikino ushize Chirivella yawumaze mu ntizanyo mu ikipe ya Extramandura UD yo mu gihugu cya Esipanye

Mu mukino wabereye ku kibuga cya MK Dons Kuwagatatu w’icyumweru cyashije, Chirivella yinjiye mu kibuga mu gice cya kabiri asimbuye Naby Keita. Gukinishwa kwe byabaye ikibazo ariko akanama gashinzwe amatekeko muri EFL gasanga atari ikosa ryatuma ikipe ye ya Liverpool isezererwa mu irushanwa ahubwo bakwiye guhaniswa amande 200,000 y’Amapawundi.

Liverpool yemewe amakosa, bakurikizaho kwandika basaba imbabazi akanama gashinzwe gukurikirana iby’iri rishanwa hamwe n’ikipe ya MK Dons nyirizina. Mu cyiciro gikurikiraho, ikipe ya Liverpool izakina na Arsenal, umukino uzabera Anifield Road.

Ku yandi makuru, dukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube ni Isi ya Muzika, Twitter na Instagram ni ISI Updates.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250785383202

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *