Kwirukanwa kwa Ole Solskjaer muri Manchester United: Rurageretse hagati ya Rio Ferdinand n’abafana

Nyuma y’uko ikipe ya Manchsester United imaze gutsinda imikino ibiri gusa muri itandatu ya shampiyona ya 2019/2020, abafana bifuzaga ko umutoza wabo Ole Solskjaer yakirukanwa ntibari kubyumva kimwe n’umunyabigwi wabo Rio Ferdinand wavuze ko nta mpamvu yo guhora bahindagura abatoza.

Umusozo w’umwaka w’imikino ushize ntiwari wagenze neza ku mashitani atukura. Mu ntangiriro z’umwaka mushya naho biracyari agatereranzamba. Kuri ubu bahagaze ku mwanya wa munani n’amanota umunani aho barushwa 10 na Liverpool ya mbere.

Ibi ariko ngo ntibyakabaye impamvu yo kwirukana umutoza w’iyi kipe Ole Solskjaer nk’uko byagaragajwe na Rio Ferdinand wahoze ari myugariro ukomeye muri iyi kipe no mu ikipe y’igihugu y’Abongereza.

Rio yagize ati: “Munyumvire noneho, ibyo mubikurahe? Ole yirukanwe? Kubera iki? Buri cyumweru murajya muhindura abatoza? Ese ni ibyo buri wese ashaka? Mu byumweru bibiri ntabyo mwavugaga, murakabije. Rimwe na rimwe hajye habaho gutegereza.”

Aya magambo yarimo n’umujinya yatangajwe nyuma y’uko Ferdinand yari ananiwe kwihanganira abafana baririmbaga basaba ko umunyanoruveje Ole Solskjaer yakirukanwa nyuma y’umukino batsinzwemo n West Ham United 2-0 Kucyumweru gishize.

Ku yandi makuru, dukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube ni Isi ya Muzika, Twitter na Instagram ni ISI Updates.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250785383202

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *