#KinyagaMusic: Celine ukuri muto yatangiranye indirimbo ‘Ni Wowe’ yumvikanamo ijwi rihogoza

Mu gihe abahanzikazi bakorera muri Rusizi na Nyamasheke bari bamaze imyaka nk’ibiri baracitse intege, Celine w’imyaka 16 yabakuye mu isoni akora indirimbo yise ‘Ni Wowe’ yumvikanyemo ijwi ryiza.

Indirimbo ‘Ni Wowe’ niyo ya mbere uyu mwana wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye akoze.  Izindi ziri inyuma harimo n’iyitwa ‘Naranyuzwe’  yakoranya na Peace Jay nayo irajya hanze muri iki cyumweru.

Ni indirimbo yakozwe na producer Bareke, muri Hidden record. Irimo ubutumwa bw’urukundo ruhebuje umukobwa yakunze umuhungu.

Caline ashyize iyi ndirimbo hanze mu gihe abandi bahanzikazi bo muri Nyamasheke bamaze imyaka hafi ibiri ntawugaragaza. I Rusizi naho baracecetse kuko Genius, Peace Thaidi, Honette, n’abandi bari bigaragaje mbere ya 2020 bose baracecetse.

Pascaline AKA Caline ni umuhanzikazi uvuka I Kibogora mu murenge wa Kanjongo, akarere ka Nyamasheke mu ntara y’Uburengerazuba.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250785383202.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *