K. Prosper yashyize hanze indirimbo ivuga kuri RCS

Nyuma y’uko umuhanzi Kinyaga Prosper yinjiriye mu kazi k’ubucungagereza aho akorere ikigo cya RCS, yamaze gushyira hanze indirimbo ivuga kuri ako kazi ke

Kinyaga Prosper ubundi witwaMugirangeza Prosper, yatangiye ibyo kuririmba mu mwaka wa 2018. Mbere yo kwinjira muri RCS (Rwanda Correction Service), yari afite indirimbo ebyiri: Ruzangumamamo Ft Venom na Tumukunda Kimwe FT Soprano.

Mu mwaka ushize nibwo yagiye mu ikosi rigenerwa abakozi ba RCS hanyuma atangira akazi mu ntangiriro z’impeshyi ya 2020.  Avuga ko akazi kamubereye keza uko yabitekerezaga bityo nk’umuhanzi yagombaga gushyira amarangamutima ye hanze yifashishije indirimbo.

Ni indirimbo ikubiyemo zimwe mu nshingano z’abacungagereza: Kugorora,  ubutabera, umusaruro n’ umutakano. Iyi ndirimbo imaze ukwezi kumwe hanze, Prosper yayituye abantu bose bakoranye ikozi n’abababanjirije.

 Umva indirimbo “RCS” ya Kinyaga Prosper. Niba wayikunze, kora subscribe ujye ubona n’ibindi bihangano bye.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250785383202

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *