Jackson yishimiye urwego video y’indirimbo ye “Kibasumba” igezeho

Nyuma yo gushyira hanze indirimbo ‘Karabo’ afatanyije na Gisa Cy’ Inganzo mu mwaka wa
2019, umuhanzi nyarwanda Jackson yakurikijeho iyo yise ‘Kibasumba’ yakorewe
n’amashusho.

Uyu musore uririmba mu njyana ya Afrobeat yaherukaga kwigaragaza mu mwaka wa 2019
ubwo yakoranaga indirimbo n’umwe mu bahanzi bazwiho kugira ijwi rihebuje Gisa. Icyo
gihe, Jackson yari yabwiye itangazamakuru ko yegereye Gisa kugira ngo agire ibyo
amwigiraho.

Jackson yatangazaga ko agiye gukora nta guhagarara ariko kimwe n’abandi bose aza
gukomwa mu nkokora n’impagarara zaatewe na Corona.

Mu mpenshyi ya 2020 yaje kubona ko ibya Corona ntawamenye igihe bizashirira ahitamo
gukangura impano. Nguko uko yakoze indirimbo akayita ‘Kibasumba’.

Mu rwego rwo kuzamura urwego, nyiri ‘Karabo’ yahisemo kuyishyira hanze mu buryo
bw’amajwi n’amashusho. Hamwe na carona, byaramuhenze ariko arabikora ndetse ngo ubu
yishimiye umusaruro urikuvamo.

Aganira na #IsiyaMuzika yagize ati: “Gukora video kandi ikozwe n’abantu bazwi mu gihugu ni
byiza. Bituma ushora bityo ukamenya agaciro nyako ko gukora umuziki.”

Uyu musore uba I Kigali, Gikondo ariko ukomoka mu Kinyaga yakomeje agira ati: “Video
inereka abantu ko ibyo urimo atari imikino. Ndashimira abayirebye bose ndetse n’ibyo
bayimbwiyeho kuko aribyo fatizo ry’inkingi ya mwamba mu kwiyubaka mu muziki.”

Reba indirimbo ‘Kibasumba’ ya Jackson. Wanakora Subscribe mu rwego rwo gushyigikira
muzika nyarwanda.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250785383202.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *