Itsinda rikora umuziki rya Rural Boys ryayobotse iy’ I Kigali

Kugera n’ubu biracyari ikibazo ko umuhanzi yazamuka akorera umuziki mu ntara ahanini kubera uburyo umuziki waho ukorwamo nk’ibijyanye na promotion & production.

Impamvu nk’izo ziza ku isonga mu gutsikamira umuziki wo mu ntara ndetse bigakomeza gushimangira ko ushaka gukora ibikorwa biri kurwego rw’igihugu ahitamo kwerekeza mu mujyi wa Kigali nk’uko abasore babiri b’I Nyamasheke bitwa Rural Boys bahisemo kubikora.

Rural Boys babwiye Isi ya Muzika ko gukorere umuziki I Nyamasheke byabateye impungenge ahanini kubera kugereranya ibihakorerwa n’ibikorerwa I Kigali.

Tuyizere Regis AKA Legizzo na Kalisa Merci Vesius AKA Kavegizzo bagize Rural Boys bamaze iminsi mu mujyi wa Kigali muri gahunda zo kuzamura urwego rw’ubuhanzi bwabo haba mu kwigira ku banyamujyi, gukora ibihangano bimeze neza no kubimenyekanisha.

Aba basore barigukorere muri Top 5 Sai bamaze gukora indirimbo zitandukanye nka Mansera, Mbyinira hamwe na I love you bakoranye na City Boy

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *