Intambara hagati ya Rihanna na Leta y’Ubuhinde yakomeje: aho bigeze

Nyuma y’amezi hafi abiri abahinzi bo mu Buhinde bigaragambya, Umuhanzikazi Rihanna
yashatse kubavugira akoresheje Twitter bituma abayobozi na bamwe mu byamamare mu
Buhinde bamutuka bikabije.

Muri iki cyumweru hagati niho Rihanna yakoresheje twitter ye yibaza impamvu abantu
batari kuvuga ku myigaragambyo y’abahinzi bo mu Buhinde batishimiye amabwiriza mashya
abagabanyiriza ibiciro ku musaruro.

Nyuma y’ibyo, umwe mu bakinnyi ba films mu Buhinde yibasiye Rihanna avuga ko ari
umukinnyi w’amafilime y’urukozasoni. Uwo muhinde yakomeje avuga ko ngo naho ndetse
Chris Brown yihanganaga kuba yarashobokanaga na Rihanna ndetse ngo kumukubita byari
bikwiye.

Indian Home Minister Amit Shah nawe yakuriye nyiri Diamond inzira ku murima
amubwira ko batifuza abashwanisha abahinde n’abashaka kubacamo ibice.

 

Ku yandi makuru, dukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube, Twitter na Instagram ni ISI Updates.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250785383202

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *