Ibyifuzo bya Paul Pogba bimwerekeza I Turin kurusha I Madrid

Umufaransa w’imyaka 26 Paul Pogba ugaragara nk’udafite igihe kirekire muri Manchester United, ngo yakishimira kwisubirira aho yaturutse muri Juventus kurusha uko yajya gutangira mu ikipe nshya imushaka cyane ya Real Madrid.

Pogba utarahwemye kugaragaza ko atishimiye ubuzima bw’I Manchester, afite amahitamo abiri ku bijyanye n’aho yajya mu gihe yaba avuye I Manchester. Hari ukunya muri Real Madrid itozwa n’umufaransa mujyenzi we Zinedine Zidane cyangwa agasubira I Turin muri Juventus aho yabereye icyamamare.

Ayo makipe abiri ni yo aza ku isonga mu kuba yakegukana uyu mugabo bijyanye n’ubushobozi bwo kumugura ndetse no kuba hari isano ya hafi ababa muri aya makipe bafitenye na Pogba.

Inkuru ya BBC ivuga ko Pogba we yumva yakisubirira mu Butaliyani mu ikipe ye Juventus kurusha uko yajya gutangira ubuzima bushya muri Esipanye mu ikipe nshya ya Real Madrid.

Ku yandi makuru, dukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube ni ISI Online TV, Twitter na Instagram ni ISI Updates.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250785383202

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *