Ibya Rayon Sport: Miliyoni 800 z’amadeni n’ibihumbi 200 kuri compte nibyo Sadate asize

Kuri uyu wa 22 Nzeri komite nyobozi y’umuryango wa Rayon Sports yari iyobowe na Sadate Munyakazi  yahagaritswe mu rwego rwo gushyira akadomo ku bibazo iyi kipe yari imazemo igihe.

Urwego rw’igihugu rushinzwe imiyborere RGB rwamaze gutangaza ko rwahagaritse komite nyobozi y’umuryango wa Rayon Sports yari iyobowe na Sadate Munyakazi nyuma yo gusanga ibyo rwayisabye itarabikoze ahubwo ibintu bigakomeza kuba bibi.

RGB ivuga ko Rayon Sports kuri ubu ifite amadeni arenga miliyoni 800 arimo miliyoni 200 zaje ku ngoma ya Munyakazi Sadate aho kuri compte zose za Rayon Sports zose kuri ubu hariho ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda. RGB ariko ikaba ivuga ko ubwo Sadate Munyakazi yatorwaga kuri compte za Rayon Sports na bwo hariho ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ku yandi makuru, dukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube, Twitter na Instagram ni ISI Updates.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri Watsapp yacu +250725669843

One Comment on “Ibya Rayon Sport: Miliyoni 800 z’amadeni n’ibihumbi 200 kuri compte nibyo Sadate asize”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *