Ibya Espoir FC bikomeje kugana ahabi: Ninde wo kubibazwa?

Nyuma yo gutangirana ibirarane uyu mwaka w’imikino, bikaza gukurikirwa n’ubwumvikane bucye mu buyobozi, umusaruro wa Espoir FC uteye impungenge ku rwego rwo kuba iyi kipe iri mu makipe yamanuka mu cyiciro cya kabiri ibintu bikomeje bitya.

Mu mukino 19 ya shampiyona ikipe ya Espoir FC imaze gukina, batsinzemo ine gusa, banganya itatu: ayo ni amanota 15 kuri 57. Ni 26.3 /100. Bisobanura neza ko batanasarura nibura inota (rimwe) ryuzuye kuri buri mukino kuko babona 0.78 ku mukino.

Ku gutsinda no gutsindwa ibitego, iyi kipe yo mu karere ka Rusizi imaze gutsinda ibitego 18: ibi nabyo bigaragaza ko bataninjiza igitego kuri buri mukino. Bamaze gutsindwa ibitego 36, ni yo kipe iyoboye izindi kuri iyi ngingo.

Mu gikombe cy’Amahoro 2020, iyi kipe yahisemo kuregeza mu mukino ubanza bakiriyemo Sunrise FC kuwa 04 Gashyantare maze batsindwa 1-0. Uku kuregeza kwari kugamije kwizigamira imbaraga z’umukino wa shampiyona n’ubundi bari bafitanye n’iyi kipe y’I Nyagatare kuwa 08 Gashyantare 2020.

Kuri uwo mukino wa shampiyona, Espoir FC yakoreweho amateka mabi yo kunyagirirwa mu rugo ibitego 5-0 by’umwihariko mu minota 45.  Umusaruro wasubije ibintu hasi cyane ku buryo iyi kipe yisanze mu makipe abiri ya nyuma. Birangiye gutya, Espoir FC yagana mu cyiciro cya kabiri.

Inkuru igezweho muri aya masaha ni uko Espoir FC itazajya I Nyagatare mu mukino wo kwishyura mu gikombe cy’ Amahoro wari uteganyijwe ejo kwa 11 Gashyantare 2020.

Impamvu muri Espoir FC barigutanga ngo ni iy’ubushobozi bw’amafaranga mu gihe hari abari kugera kure bakavuga ko ari ugutinya kujyayo bagiye kwandikirwaho andi mateka.  Ngo ubanza bamaze guhaga ibitego bya Sunrise kuko muri uyu mwaka w’imikino iyi kipe y’I Nyagatere imaze kubatsinza ibitego 10-1.

Ikibazo nyamukuru buri wese yakwibaza ni: Ese ko iri rushanwa rijya gutangira hiyandikishije amakipe abishaka, Espoir FC ntibari bazi ubushobozi bwabo (mu mafaranga)?

Ku ngingo y’umusaruro wo mu kibuga, ubuyobozi bwa Espoir FC bumaze guha abatazo amahirwe ya nyuma inshuro ebyiri; bagahabwa imikino runaka ngo bakoremo ibyo baba basabwe . Izo nshuro zombi abatoza bananie gukora ibyo basabwe ariko  bikarangirira aho.

Kuri iyi ngingo naho hari icyo umuntu ashobora kwibaza: Niba abayobozi batanga imikino kuri aba batoza nyamara ntibagire icyo babatwara, aho abayobozi bo ntibaba bazi neza ko hari ibyo bagomba aba batoza batabaha bityo bikabategeka kurenzaho?

Mu bafana indimi ni nyinshi, buri wese avuga ibye: ku buyobozi, ku batoza no ku bakinnyi. Uwo kubaza ibi byose yamenyekana ikibazo nyamukuru kimaze kumenyekana.

Ku yandi makuru, dukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube ni ISI Online TV, Twitter na Instagram ni ISI Updates.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250785383202.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *