Haruna, Iranzi, Sugira na Bakame mu Mavubi yitegura Seychelles

Uwari Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Niyonzima Haruna n’umunyezamu Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ bongeye kwitabazwa mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda igiye kwitegura umukino ubanza izakirwamo na Seychelles mu ijonjora ribanza ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Haruna Niyonzima na Bakame bombi bakinira AS Kigali ntabwo bahamagawe mu Mavubi muri imwe mu mikino ikipe y’igihugu iheruka gukina.

Atangaza abakinnyi azitabaza mu mukino Amavubi azahuramo na Seychelles, umutoza Mashami Vincent uheruka guhabwa ikipe y’igihugu mu gihe cy’amezi atatu ari imbere, yatangaje abakinnyi 25 barimo aba bagabo bombi bamaze iminsi mike bagarutse gukinira mu Rwanda.

Muri aba 25, harimo abakinnyi 10 bakina hanze, umunani ba APR FC, bane ba Rayon Sports, babiri ba AS Kigali n’umwe wa Police FC.

Uyu mukino ubanza uzabera muri Seychelles wagombaga kuba tariki ya 2 Nzeri ariko wimurirwa tariki ya 5 Nzeri.

Amavubi aratangira umwiherero kuri uyu wa Kabiri, aho ari bwo azatangira gukora imyitozo izajya ibera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo bijyanye n’ikibuga azakiniraho muri Seychelles.

Umukino wo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 10 Kanama 2019, aho ikipe izakomeza hagati y’u Rwanda na Seychelles izategereza kumenya itsinda izaba ihereyemo mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi.

Amakipe 14 azaba yatsinze muri iri jonjora rya mbere rizahuza ibihugu 28, aziyongera ku yandi 26 ahagaze neza ku rutonde rwa FIFA muri Afurika, agabanywe mu matsinda 10, aho rimwe rizaba rigizwe n’ibihugu bine.

Ibi bihugu bine bizahura mu mikino itandatu muri ayo matsinda.

Ibihugu 10 bya mbere muri ayo matsinda bizahura hagati yabyo na bwo hagendewe ku buryo bihagaze ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA (bitanu bihagaze neza mu gakangara ka byo, na bitanu biri hasi mu kandi), byishakemo bitanu bibona itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar nyuma yo gukina umukino ubanza n’uwo kwishyura.

Bibayeho amakipe yombi akanganya ibintu byose nyuma y’imikino yombi, hashyirwaho umukino wa gatatu wabera ku kibuga cyihariye.

Iyi mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 izarangira mu 2021, aho kugeza ubu Qatar ari yo yonyine ifite itike nk’igihugu kizakira irushanwa muri 32 azakina iki Gikombe cy’Isi.

Abakinnyi 25 bahamagariwe kwitegura umukino wa Seychelles:

Abanyezamu: Rwabugiri Umar (APR FC), Kimenyi Yves (Rayon Sports), Ndayishimiye Eric (AS Kigali)

Ba myugariro: Rwatubyaye Abdul (Colorado Rapids, USA), Nirisarike Salomon (FC Tubize, U Bubiligi), Manzi Thierry (APR FC), Fitina Omborenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rutanga Eric (Rayon Sports), Bayisenge Emery (Saif Sporting Club, Bangladesh), Iradukunda Eric (Rayon Sports).

Abakina Hagati: Butera Andrew (APR FC), Muhire Kevin (Misr El Makkasa, Misiri), Mukunzi Yannick (Sandvikens IF, Suede), Niyonzima Olivier (APR FC), Bizimana Djihad (Waasland Beveren, Mu Bubligi), Niyonzima Haruna (AS Kigali) na Iranzi Jean Claude (Rayon Sports).

Ba rutahizamu: Kagere Meddie (Simba SC, Tanzania), Tuyisenge Jacques (Petro Atletico, Angola), Hakizimana Muhadjiri (Emirates Club, EAU), Mico Justin (Police FC), Sugira Ernest (APR FC), Manishimwe Djabel (APR FC) na Sibomana Patrick (Young Africans).

Source: Igihe.com

Ku yandi makuru, dukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube ni Isi ya Muzika, Twitter na Instagram ni ISI Updates.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250785383202

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *