Happy Birthday! Vala Daggerfire wujuje imyaka 25 yahishuye iby’imfura ye

Kuri uyu wa 18 Nzeri umuhanzi nyarwanda mu njyana ya hiphop Vala Daggerfire yujuje imyaka 25 amaze ageze ku Isi anavuga ku mwana we w’imfura witwa Simbi Vala Prince.

Nk’uko bigaraga kuri twitter account ya Isi ya Muzika, nyiri Kinyaga Award 2019, yizihije isabukuru y’imyaka 25 habura iminsi itagera no ku cyumweru ngo ashyire hanze indirimbo ye nshya yitwa ‘No Love’.

Mu kwizihiza isabukuru ye, nyiri ‘ Ntimunyange’ yashyize hasakaje ubutumwa bushimira abanyamakuru bamufashije gutambutsa indirimbo ze, aba-producers, promoters, umuryango we ndetse anishimana n’umuhungu we Simbi Vala Prince wavutse kuwa 25 Mata 2019.


SImbi Vala Prince, Imfura ya Vala Daggerfire

Zimwe mu ndirimbo z’uyu muraperi w’I Nyamasheke zamenyekanye ni nka: Igikomangoma, Ntimunyange Ft Dammy, Shira Umuteto, Bituga, Mpa Ft Ally Bomaye, Rizarasa Ft Kinyaga all stars.

Umva Ntimunyange imwe mu ndirimbo za Vala Daggerfire

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *