Football: Umukinnyi wo mu Bufaransa yatawe muri yombi kubera kwikinishiriza mu ruhame

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) byatangaje ko umunya-Algérie Farid El Melali yatawe ukinira ikipe ya Angers muri yombi akurikiranyweho kwikinishiriza mu ruhame Kuwambere w’iki yyumweru.

Farid El Melali yongereye amasezerano y’imyaka itatu muri Angers yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa, Ligue 1, ku wa Mbere amasaha make mbere y’uko atabwa muri yombi.

Polisi y’u Bufaransa yatangaje ko yahase ibibazo uyu mukinnyi w’imyaka 22 ku mugoroba wo ku wa Mbere nyuma y’uko abaturanyi be bavuze ko bamubonye yikinishiriza imbere y’inzu.

Umunyamategeko w’uyu mukinnyi, Sandra Chirac-Kollarik, avuga ko umukiriya we yarenganyijwe kuko ntawe yari agambiriye kugirira nabi.

Gusa uyu mukinnyi usatira izamu, yemeye ko “imyitwarire yamuranze idakwiye” ubwo yabazwaga na polisi, aho yavuze ko yatekerezaga ko yari wenyine imbere y’inzu.

El Melali yararekuwe ariko azakurikiranwa ndetse agezwe imbere y’urukiko bitewe n’ibyo yemeye ko yakoze.

Umushinjacyaha avuga ko hari ikindi kirego kimeze nk’iki, El Melali akurinyweho kuba yarakoze muri Mata, ariko umutangabuhamya akaba atarashoboye kumumenya.

Ikipe ya Angers yatangaje ko izategereza icyemezo kizafatirwa uyu mukinnyi nyuma yo kumenya ibyabaye.

Farid El Melali ntiyagize igihe gihagije cyo gukina bitewe n’imvune, ariko yatsinze ibitego bitanu mu mikino umunani yakiniye Angers muri uyu mwaka w’imikino mbere y’uko Ligue 1 ishyirwaho akadomo kubera Coronavirus.

Kanda hasi wumve amakuru yo muri FC Barcelona:

Ku yandi makuru, dukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube ni ISI Online TV, Twitter na Instagram ni ISI Updates.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250725669843.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *