Feb mushya mu mujyi ashaka umwana wo kurya, ubukene bwa Afande G bumwinjije mu kagambane, Ubutekamutwe buhambaye… ‘Ikinejana Gikakaye’ S01 Ep01’

Filime nshya y’uruhererekane yitwa “Ikinyejana Gikakaye” yatangiye gushyirwa hanze muri uku kwezi kwa Gicurasi ikomeje gushimwa na benshi mu bayibonye bitewe n’imyitwarire y’abayikina  hamwe n’inkuru irimo.

B1 yatewe uwa Kajwiga ma papa we

Mu gace ka mbere, Feb mushya mu mujyi aaba agaragariza B1 bimwe mu birikumutonda mu buzima bushya bwa Ghetto. Ikibazo cyaje ku isonga ni irungu ndetse bahise bafata gahunda yo gushaka umwana wo kurimara.

Uyu ni umukozi w’iwabo wa B1

Uwo mwana ni Nana, umukobwa muto usanzwe ari kamujyi akanaba inshuti ya hafi ya B1 amubwira ko agiye kumuhuza na Feb hanyuma bakamurya amafaranga.

B1 ni umutekamitwe uhambaye

Ku rundi ruhande, B1 yungutse igitekerezo cyo kurya andi aho ashaka uwiyitirira ushinzwe umutekano bityo bakazabagwa gitumo hanyuma bagaca Feb amafaranga macye bamukangisha kumufunga imyaka 25.

Hari undi musore ashaka gusohokana umukunzi ariko nta mafaranga. Iyo ngingo niyo  B1 yuririyeho amubwira uburyo yakihindura ushinzwe umutekano hanyuma bakajya gutuburira Feb.

Feb ni umusore mushya mu mujyi

Imigambi yose yarapanzwe ndetse itangira gushyirwa mu bikorwa. Mu gihe cyo kujyana Nana muri Ghetto, Feb yasanze yataye agafunguzo bityo B1 abatiza iwabo n’ubwo yari  azi neza ko byamushyira mu byago.  Aka gace karangira nyir’urugo aje Feb na Nana bikingiye mu nzu.

Nana

Iyo ni nk’icamake yakozwe n’umunyamakuru wacu warebye aka gace ka mbere: Karebe kose unakore Subscribe kugira ngo utazacikwa na kamwe mu duce dukurikira.

Ku yandi makuru, dukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube, Twitter na Instagram ni ISI Updates.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250725669843

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *