Fabo na Nana bafatiwe mu nzu bari batiriye ngo baryamaniremo, umutekamutwe B1 akomeje kwirira amafaranga naho ushinzwe umutekano yahombye… Ikinyejana Gikakaye S01 Ep02

Filime y’uruhererekane yitwa “Ikinyejana Gikakaye” yatangiye gushyirwa hanze muri uku kwezi kwa Gicurasi ikomeje gushimwa na benshi mu bayibonye bitewe n’imyitwarire y’abayikina  hamwe n’inkuru irimo.

Mu gace ka kabiri ka filime y’uruhererekane yitwa “Ikiyejana Gikakaye” kakomeje kugaragaramo ubuhanga bwa B1 mu guteka imitwe papa we ndetse na Fab.

Uwiyitirira ko ashinzwe umutekano nawe yafatiwe ku gipangu cy’iwabo wa B1 ariko abasha kuhikura akoresheje ibinyoma

Aka gace karangira nyir’urugo [papa wa B1] atashye agasanga inzu ye yigaruriwe na Fab na Nana bari bayitijwe na B1 ngo baryamaniremo maze B1 n’ubeshya ko ashinzwe umutekano babone uko barya Fab amafaranga.

Iyi ni incamake y’ibyo umunyamakuru yacu yabinye muri aka gace. Nawe wakihera ijisho uhereye ku gace ka mbere ukanakora subscribe kugira ngo ubona n’utundi duce dore ko hamaze gusohoka dutanu

Ku yandi makuru, dukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube, Twitter na Instagram ni ISI Updates.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250725669843

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *