DJ Vandam yakoze Remix y’indirimbo ye Rizarasa: EDM Hiphop battle hagati y’abaraperi Peace Thaidi na Vala Daggerfire

Indirimbo ‘Rizarasa’ nayo ubwayo ni Remix y’indirimbo yitwa ‘Ishyamba Ririmo Ishya’. Ishyamba Ririmo Ishya yakozwe muri 2013 ari iy’itsinda ritakibaho ryitwaga Super Rappers. Yari yarakozwe na  Emmy Pro muri studio yitwaga Intare Record yakoreraga I Shangi  muri Nyamasheke mu gihe uwari wayanditse ari Lucky Van Rukundo.

Muri 2019 nibwo DJ Vadam yaje kuyumva yitonze maze yifuza ko yasubirwamo hakagira ibihindurwa mu myandikire ndetse no gutunganywa muri studio igashyirwa mu njyana ya EDM.

Ni igitekerezo cyakiriwe neza n’umwe mu bari bagize iryo tsinda Costa usigaye ari MC. Undi muntu washyigikiye iki gitekerezo ni umunyamakuru  Deo Habineza uzwiho gukunda no gukina EDM maze mu Isi ya Muzika babiha umugisha umushinga utangira utyo. Netse iza no kujya hanze mu mpeshyi ya 2019 iranakundwa.

Mu Isi ya Muzika nibo batoranyije abahanzi bagombaga kuyiririmbamo. Ku ikubitiro harimo Peace Thaidi asanzwe mu Isi ya Muzika. Undi muraperi wajemo ni Vala Daggerfire kimwe na Matchad Blizz waririmbyemo Amahavu. Abandi bayiririmbyemo ni Dammy Official waririmbye pre chorus, Ely Chris waririmbyemo mu Cyongereza.

Uretse abo, producer Boston nawe yayigizemo uruhare ndetse na Deo Habineza na Lucky van Rukundo tutibagiwe na nyirayo DJ Vandam.

Kuri ubu, mu DJ VAndam umwe mu ba DJ bafite ibikoresha bihagije byo gukora, gukina no kuvanga umuziki  yahizemo kuyisubiramo ariko noneho yibanda ku kuvanga imiziki byo muri EDM. Ni hiphop battle ya Peace Thaidi na Vala Daggerfire ubundi bagahatanira.

Yumve hasi aha:

Ku yandi makuru, dukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube ni ISI Online TV, Twitter na Instagram ni ISI Updates.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250725669843.

One Comment on “DJ Vandam yakoze Remix y’indirimbo ye Rizarasa: EDM Hiphop battle hagati y’abaraperi Peace Thaidi na Vala Daggerfire”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *